Kwizera Olivier ukinira ikipe y’igihugu amavubi na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo yahawe gasopo n’umutoza we Luc Eymael nyuma yo kugaragaza imikinire idahwitse mu ikipe y’igihugu amavubi ubwo yakinaga na Ivory Coast kuru uyu wa 09 Nzeri 2018 i Kigali.
Aya magambo agaraza ukutishimira imikinire y’umukinnyi we Kwizera Olivier,umubiligi Luc Eymael umutoza wa Free State Stars muri Afurika y’Epfo ari nayo Kwizera akinamo, yayanyujije kurukuta rwe rwa Facebook amusaba kwisubiraho mu maguru mashya cyangwa agafatirwa ibindi byemezo atatangaje.
Ku mukino w’u Rwanda na Côte d’Ivoire, Kwizera, yakoze ikosa ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, aho yashatse gucenga rutahizamu Jonathan Kodjia wa Aston Villa mu Bwongereza agahita amwambura umupira agahita amutsinda igitego.
Yagize ati “Narebye amashusho…mu kuri mwihangane. Birababaje ku muhungu [Kwizera Olivier] ukoze amakosa abiri akomeye mu mikino ibiri ikurikirana…aracyari muto ariko akwiye kwisubiraho vuba…bitari ibyo…”
iri kosa Kwizera yakoze ribaye irya kabiri ryikurikirana nyuma yiryo yakoze ku mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona mu ikipe ye ari na wo wa nyuma yakinnye mbere yo kuza i Kigali, aho ku munota wa 5 winyongera yitsinze igitego ikipe ye yari imbere n’ibitego 2-1 ikanganya na Cape Town City
Uyu munyezamu ntiyahiriwe n’iminsi ya mbere muri Free State Stars, yamutije muri Mthatha Bucks FC yo mu cyiciro cya kabiri ariko uyu mwaka agarurwa nk’umunyezamu wa yo wa mbere.
Kwizera w’imyaka 23, yakiniye amakipe yo mu Rwanda arimo APR FC na Bugesera FC mbere yo kujya muri Afurika y’Epfo. Yari amaze imyaka hafi ibiri adahamagarwa mu Mavubi.


