Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yongerewe mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ iri kwitegura imikino ya FIFA Series izabera mu Rwanda.
Uyu munyezamu yongerewe mu Mavubi nyuma y’impaka nyinshi zavutse ubwo byamenyekanaga ko atari mu banyezamu bane bari bahamagawe.
Mu kiganiro ubuyobozi bwa FERWAFA bwagiranye n’itangazamakuru muri iki cyumweru ubwo herekanwaga umutoza Stephen Costantine, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yari yabwiye abanyamakuru ko aza gusaba abatoza b’ikipe y’igihugu Kwizera na we agahabwa amahirwe.
Ni icyifuzo icyakora cyari cyamaganiwe kure n’umutoza Constantine.
Kwizera nyuma yo guhamagarwa yiyongereye ku banyezamu barimo Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs FC, Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC.
Imikino ya FIFA Series izabera i Kigali kuva tariki ya 26 kugeza 30 Werurwe 2026.


