Kwizihiza iminsi mikuru, gusesagura imitungo n’ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Mu Rwanda kimwe n’ahandi hirya no hino ku isi bizihiza umunsi mukuru wa Noheli ushushanya kuvuka kwa Yesu. Uyu munsi ukaba wizihizwa ku itariki ya 25 Ukuboza buri mwaka ndetse n’umunzi mukuru w’Ubunani uba mu ntangiriro za buri mwaka ku itariki ya mbere Mutarama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri iyi minsi, usanga abantu benshi bakubiranye abandi bahuze cyane aho abenshi usanga barya ibya bataherukaga kurya cyangwa ibyo bataryaga mu rwego rwo kwishimisha ko umukiza yabavukiye abandi ko batangiye umwaka ari muzima.
Nyamara iyi minsi ntabwo abantu bayivugaho rumwe kuko hari abayihuriramo n’ingorane abandi bagasigara ammara masa nyuma yo kuyivamo.
Ibiribwa n’ibinyobwa.
Imiryango myinshi haba mu byaro no mu mijyi, usanga barateganyirije iyi minsi mikuru kabone nubwo baba basanzwe barya rimwe ku munsi cyangwa mu minsi 2. Bamwe mu batuye mu byaro, bizihiza iyi minsi kugirango abaturanyi babo batabicisha umwuka w’inkarango bityo nabo bagakora ibishoboka byose kuri iyi minsi bagakaranga.
Abantu benshi barya inyama
Hari aho usanga bamaze umwaka cyangwa amezi 6 barakoze ibimina bitanga amafaranga agenewe kuzagura inka, ihene, ingurube n’andi matungo yo kuzabaga kuri Noheri n’Ubunani. Ikibabaje nuko usanga iyi ariyo ntego gusa y’ibi bimina cyangwa udushyirahamwe duto, kandi bakabikoze no mu buzima busanzwe mu rwego rwo kwwiteza imbere.
Abandi usanga baragiye babika udufaranga ducye two kuzanywera kuri iyo minsi mikuru aho bagira bati”nzagera ku muhanda aho abandi bari,…” ugasanga amafaranga umuntu yakoreye mu kwezi kumwe cyangwa 2 ayanywereye umunsi umwe cyangwa 2 gusa.
Imyambaro
Hari abo usanga barabitse imyenda bateganyirije kuzambara kuri iyi minsi bafata nk’idasanzwe, nyamara yarangira bagasubira ku kabo, abana bayiguriwe cyangwa bayihawe nk’impano bagatangira bakayijyana mu mirimo, gukina n’ibindi. Abenshi kuri uyu munsi Bambara imyenda ihenze kurusha ubusanzwe byumvikana agaciro baba bahariye iyi minsi.
Nubwo iyi minsi abantu bayishimira bagasabana n’inshuti n’abavandimwe, abenshi mu banyarwanda bizihiza iyi minsi mikuru bahurira n’ingorane muri bya byishimo.
Kurwana no gukomereka.
Iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, ni imwe mu minsi irangwa n’urugomo kurita indi biterwa ahanini no kuba abantu baba bijuse bagatangira kubirwaniramo. Urugero mu mwaka washize wa 2015, ………………
Kimwe n’abandi benshi, babasha kujya kwa muganga cyangwa bakarembera mu ngo zabo, aho biba binagoye ko bajya kwa muganga kuko baba basigaye iheruheru kubera iminsi mikuru.
Amadeni
Iyo uganiriye n’abakora muri za banki, bakubwira ko muri iyi minsi mikuru abantu benshi baba baratse imyenda abandi barabikuje udufaranga twose bari barabikije ngo bajye kwishimana n’abo bakunda cyangwa bataherukanaga.
Abanyamabanki benshi banavuga ko nyuma y’ukwezi kwa mbere haba hari ikibazo cy’amafaranga kuko abenshi mu bagujije baba bataratangira kwishyura abandi bagatinda kongera kubitsa kuko baba barahungabanyije ikigega amafaranga aba abitsemo.
Inda z’indaro
Muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, abakobwa benshi batwara inda z’indaro aho usanga abo mu ntara barashotse imijyi baje kwishimana n’inshuti zabo baba badaherukana, abajya gutembera bakarara n’abandi batandukanye baba basanganjwe ariko uko kwishimisha kwabo kukabasigira ibibazo bazigobotora bigoranye cyangwa rimwe na rimwe bikananirana nko mu gihe banduzanyije ibirwara byandurira mu mibonano mpuzabitsina.

????????????????????????????????????
Imwe mu miryango iboneraho gutumira abaturanyi n’incuti bagasangira, aha umuziki ukaba waracaga ibintu mu rugo rumwe rw’i Nyamirambo 2015

Uretse abakobwa batwara inda, hari n’imiryango usanga yarahigiye kugirana ibihe byiza mu minsi mikuru aho usanga umugore n’umugabo bateshuka ku nshingano yo kuboneza urubyaro bagaterana inda batari batenganyiriza kuko bari mu byishimo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Indwara
Uretse indwara ya Sida bamwe bashobora kwanduzanya kubera kwishimana muri iyi minsi mikuru, hari n’abarwara kubera ibyo bariye batamenyereye, inzoga nyinshi zivangavanze n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’iminsi mikuru usanga abantu benshi baramenetse imitwe kubera inzoga z’inkorano cyangwa zivangavanze ba baranyweyo n’ibindi.
Ubujura n’ibihano.
Mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu, iminsi mikuru isiga abantu batagira ingano mu bihome. Abajura baza ku mwanya wa mbere aho baba bashaka gusa n’abandi kuri uyu munsi mukuru ariko batarabiteganyirije cyangwa ngo babe barakoze cyane bagahitamo kuyoboka iby’abandi.
Ubusinzi n’impanuka
Muri iyi minsi usanga aribwo haba impanuka nyinshi ugereranyije no mu yindi minsi bitewe no kuba akenshi bamwe batwara ibinyabiziga basinze, abagendera ku mivuduko wenda bitabiriye ubutumoire n’ibindi.
Mu mwaka wa 2015, habaruwe impanuka 5 zo mu minsi mikuru, ariko uyu mubare ukaba ari muto ugereranyije n’uko byagenze mu mwaka wa 2014, kuko icyo gihe kuri Noheli gusa habaye impanuka 12 zabaye kuri Noheli, zahitanye 2. Aya makuru aakaba yaratanzwe n’izego za polisi y’u Rwanda.
ubusinzi_ndenga1-1e4e0
Uyu yari yiryamiye iruhande rw’umuhanda i Remera ahagana saa moya za mu gitondo, bigaragara ko ari mu ishusho y’urupfu kubera ubusinzi ndengakamere
Impanuka zagiye ziba ahanini zitewe n’ikibazo cy’ubusinzi, zatumwe inzego za Polisi y’u Rwanda zifata umwanzuro wo kujya zicyura abantu basize zikabageza aho bataha mu rwego rwo gukumira impanuka ariko uyu mwaka ibyo bikorwa bikaba bitazabaho.
Ruhango kuri Noheli ya 2015, Mbarubukeye Jean Bosco w’imyaka 43 y’amavuko, yishe umugore we Gahongayire Evelyne w’imyaka 41 y’amavuko amunize nyuma yo kwirirwa basangira Noheli.
Mbarubukeye n’umugore we Gahongayire bari basanzwe batabanye neza bageze mu rugo bavuye gusangira ibyishimo bya Noheli bagirana amakimbiranem nk’uko Polisi yabitangaje.
Aha Umuvugizi wa Polisi mu majyepfo yatangaje ko kwirirwa basangira bishobora kuba ari mu rwego rwo kuyobya uburari agira ngo yereke abaturage ko akunda umugore we, kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.
Ni nayo mpamvu iyo iminsi mikuru yegereje usanga inzego z’umutekano zarawukajije ari nako zitanga amabwiriza menshi n’inama z’uburyo abantu baba bagomba kwitwara muri iyi minsi dore ko iyo yegereje n’abatekamutwe biyongera.
Gusa ikibazo si ugusesagura imitungo ahubwo ikibazo kiremereye ni uko hari abo usanga banasesagura ubuzima bwabo nk’uko byagaragaye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hamwe n’ibindi byinshi bibi cyangwa byiza biranga iyi minsi, birakwiye ko abantu bishimana n’inshuti n’abavandimwe ariko ntibiyibagize ko n’umunsi w’ejo ari uwabo kandi ko nawo bagomba kuvubamo mu bizima bwiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *