16b20e3_ftp-import-images-1-cxgtlm1ra2hk-2025-05-24t033642z-1648409453-rc2zneawvsj2-rtrmadp-3-ukraine-crisis-attack-kyiv

Kyiv: Igitero simusiga cy’u Burusiya cyahitanye nibura 7 abandi barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi ba Ukraine baravuga ko abantu nibura icyenda bishwe abandi barenga 40 barakomereka mu gitero cy’u Burusiya ku murwa mukuru, Kyiv, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere.

Amakuru avuga ko humvikanye nibura ibiturika cumi mu gitero cya kabiri cyagabwe hakoreshejwe ibisasu bya missiles n’indege zitagira abadereva i Kyiv no mu nkengero zaho mu gihe kitageze ku cyumweru.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, avuga ko hari abantu bari baheze imbere mu magorofa yo hejuru y’inyubako yo guturamo yarashwe muri icyo gitero.

Yaba u Burusiya cyangwa Ukraine, ibihugu byombi byongereye ubukana mu bitero byabyo bikoresheje intwaro zirasa kure nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Mu karere ka Crimea kigaruriwe n’u Burusiya, amashanyarazi yarabuze mu Mujyi wa Sevastopol nyuma y’igitero cya Ukraine ku kigo gitanga amashanyarazi kiri hafi y’umujyi.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, ku rundi ruhande, yaburiye ko iperereza rishyashya ryerekana ko u Burusiya burimo gutegura igitero simusiga ku itariki ya 7 Nyakanga 2026.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply