Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappe agiye kujya yambara masque ku mutwe nyuma y’uko agize ikibazo cy’izuru mu mukino wa Mbere wo mu itsinda D mu marushanwa y’igikombe cy’Uburayi.
Ku wa Mbere tariki ya 17 Kamena 2024 nibwo hakomezaga imikino y’irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo ku Mugabane w’u Burayi “Euro ya 2024” aho ku isaha ya saa Tatu z’ijoro hari hatahiwe Abafaransa na Austria.
Ni mu mukino wo mu itsinda D wakinwaga aho waje kurangira u Bufaransa butsinze igitego 1-0 cya myugariro w’ikipe y’igihugu ya Austria, Maximilian Wober witsinze ku munota wa 38 akoresheje umutwe ku mupira wari uhinduwe na Kylian Mbappé.
Nubwo Ubufaransa bwatsinze igitego kimwe bwaje gutakaza Kylian Mbappe wagize ikibazo cy’izuro ku munota wa 86 aho yari agiye gushyira umupira ku mutwe gusa arawuhusha birangira akubitse izuru ku bitugu bya Kevin Danso wa Austria ahita agira ikibazo maze yitabwaho n’abaganga asohorwa hanze y’ikibuga gusa nyuma y’iminota 4 asubiramo atanabiherewe uruhushya n’umusifuzi bituma amuha n’ikarita y’umuhondo.
Nyuma yo guhabwa iyi karita, umutoza Didier Deschamp yamukuyemo ashyiramo Olivier Giroud birangirra anajyanywe kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa ryatangaje ko Mbappe atazabagwa ndetse ko yasubiye mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu nyuma yo gusezererwa kwa muganga.
Byemejwe ko kandi Mbappe azakina imikino ikurikira yambaye Masque ku mutwe kugira ngo irinde izuru rye.







