Umufaransa Kylian Mbappé yahakanye amakuru amaze iminsi avuga ko yasabye PSG asanzwe akinira ko batandukana muri Mutarama umwaka utaha; ku mpamvu y’uko atishimiye uburyo abayeho muri iyi kipe.
Ibinyamakuru birimo MARCA bimaze igihe bitangaza inkuru z’uko PSG yemeye ko Mbappé ayisohokamo, gusa imukumira kuba yakwerekeza muri Real Madrid.
Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo Mbappé yongereye amasezerano muri PSG, gusa umurengera w’abarirwa mu 700 by’ama-Euro iyi kipe yamwemereye nk’umushahara wa buri cyumweru bivugwa atigeze amurinda kwifuza kuva muri iriya kipe.
Byavugwaga ko impamvu uyu musore yifuza kwigendera ari uko atabanye neza n’umutoza Christophe Galtier, ikindi akaba atabanye neza na bamwe muri bagenzi be barimo Neymar.
Ikinyamakuru Le Parisien giheruka gutangaza ko ku bw’ibi Mbappé yumva yaragambaniwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya PSG ashinja kudashyira mu bikorwa ibyo bumvikanye mbere y’uko yongera amasezerano.
Mbappé cyakora cyo nyuma y’umukino wa shampiyona y’Abafaransa PSG yaraye itsinzemo Olympique de Marseille igitego 1-0; yatangaje ko yishimiye cyane gukomeza gukinira iriya kipe.
Ati: “Ndishimye cyane. Sinigeze na rimwe nsaba kugenda mu kwezi kwa mbere”.
Muri uriya mukino wa Le Classique Mbappé ni we watanze umupira wavuyemo igitego Neymar yatsinze; ari na cyo cyatandukanyije impande zombi.
Uyu rutahizamu w’imyaka 23 y’amavuko yunzemo ati: “Sinasobanukiwe impamvu iyo nkuru yamenyekanye ku munsi w’umukino [wa PSG na Benefica]. Naguye mu kantu cyo kimwe n’undi muntu wese. Abantu bashobora gutekereza ko nabigizemo uruhare ariko nta ruhare nabigizemo na busa”.


