La Liga yarahiriye kurega PSG kubera Mbappé wemeye kuguma mu Bufaransa

Sangiza iyi nkuru

Shampiyona y’icyiciro cy’umupira w’amaguru muri Esipanye, La Liga, yarahiriye kurega ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa mu nzego zitandukanye bitewe n’uko ngo yishyuye rutahizamu Kylian Mbappé amafaranga y’umurengera kugira ngo ayigumemo.

Ni nyuma y’aho byemejwe ko iyi kipe yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ko azongera amasezerano yo kugeza mu 2025, akazajya ahembwa miliyoni imwe y’amayero mu cyumweru, kandi akazajya ahabwa n’amashimwe ku bitego yazatsinda, ku mwanya wazageraho mu gihembo cya Ballon d’Or ndetse n’aho yazageza ikipe muri UEFA Champions League.

Ubu bwumvikane bwemejwe n’ikipe ndetse n’umukinnyi bubaye mu gihe Real Madrid yo muri Esipanye yifuzaga uyu mukinnyi ndetse yari yariyemeje kwishyura miliyoni 230 z’amayero n’umushahara wa miliyoni 20 ku mwaka kugira ngo yemere kuyikinira.

La Liga, nk’uko Sky yabitangaje, yemeza amafaranga PSG yemereye Mbappé ari menshi, ndetse ngo aya masezerano ni ‘ishyano ryaguye’ kuko ateye impungenge ku bukungu bw’umupira w’amaguru, by’umwihariko ku mugabane w’Uburayi.

Yagize iti: “Ubu bwumvikane bwibasira kuramba k’ubukungu bw’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi, bushyira mu kaga imirimo ibihumbi amagana kandi bushyira mu kaga ubwiza bwa siporo.”

La Liga yakomeje isobanura ko ari ishyano kuba ikipe nka PSG iri mu bihombo ikomeza gushora amafaranga menshi. Iti: “Ni ishyano kuba ikipe nka PSG yahombye miliyoni z’amayero zirenga 220 mu mwaka w’imikino ushize, nyuma yo guhomba arenga miliyoni 700 mu myaka n’ikiguzi cya staff ya siporo cy’agera kuri miliyoni 650 muri uyu mwaka 2021-2022, yagira amasezerano nk’aya, mu gihe andi makipe yakwemera ko aza hadashyizweho umushahara mwinshi abujijwe amahirwe yo kumusinyisha.”

Kubera iyi mpamvu, iyi shampiyona yarahiriye kurega PSG mu nzego zitandukanye, mu rwego yise urwo kurengera uyu mukino. Iti: “Dushobora kurega PSG muri UEFA, ubuyobozi bwo mu Bufaransa n’umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi kugira ngo dukomeze turwanirire ubukungu bw’umupira w’amaguru ku mugabane w’uburayi no kuramba kwawo.”

Nyuma yo gutangaza ko yishimiye kuguma mu gihugu cy’amavuko, mu mukino wahuje PSG na Metz yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe bari muri sitade. Mu bitego bitanu ku busa (5-0) batsinze, we yatsinzemo 3 (hattrick).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *