Urugaga rw’ amasendika aharanira uburengazira bwa muntu mu Rwanda (COSYLI) n’impuzamiryango iharanira ubwo burenganzira mu karere k’ibiyaga bigari(LDGL) ivuga ko
hari intambwe u Rwanda rwateye mu gukemura ibibazo by’abantu baburirwa irengero, kandi ko idakorera ku gitsure cya Leta y’U Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki ya 17 Ukuboza, iyi miryango yavuze ku myanzuro y’isuzuma ngarukagihe (Universal Periodic Review) ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa COSYLI, Innocent Bizimana, yavuze ku mpamvu zituma hari bamwe mu banyarwanda bajya kugaragaza akababaro kabo kuri Human Right Wach kandi aribo bagakwiye kuba babimenya mbere.
Innocent Bizimana yasubije ko kuba HRW ariyo yakira ibyo bibazo ikabitangaza harimo n’ibinyoma akenshi biva ku bushobozi uyu muryango ufite kuko ushobora kugera hose hashoboka . Agira ati , “HRW ifite ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi ishatse ikagera henshi hashoboka , ibi bituma ibasha kugera kuri benshi. Ku kijyanye n’impamvu batatungana ngo dukorera mu kwaha kwa Leta y’u Rwanda si byo barabeshya, ibyo nibyo bakeka kandi ntitwabuza ukeka gukeka”.
Akomeza avuga ko bakorana na Leta y’u Rwanda badakorera mu kwaha kwayo, kandi ko hari bamwe mu banyarwanda babagana bakabakorera ubuvugizi mu nzego bireba, ku buryo bikemuka cyangwa bigahabwa umurongo bigomba gukemurirwamo.
Ku kibazo cy’uko hari abantu bakunze kuvugwa ko baburiwe irengero ndetse bigasohoka muri raporo z’imiryango ihanira uburenganzira bwa muntu harimo na HRW ukunze gukora izitavugwaho rumwe , Innocent Bizimana avuga ko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ijya ikora ubushakashatsi kuri aba bantu igasanga hari abafungiye muri za kasho.
Ati “Niba umuntu se yari yarabuze, yego ntawakwishimira ko umuntu waburiwe irengero asangwa afunzwe noneho bakaba bashoboye kubona ko afunze, mu gihe akenshi umuryango uba utazi irengero rye, ibyo bintu noneho urumva atari intambwe […] ni byiza ariko si ukuvuga ko byera ngo de.”

HRW ikorera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi igakora amaperereza ku gihugu ikagaragaza ibitagenda igasaba Leta ko bikosoka. Muri uyu mwaka wa 2017, u Rwanda rwagiranye ikibazo n’ uyu muryango kubera raporo yiswe “All Thieves Must Be Killed” yasohotse mu kwezi kwa karindwi. Iyi raporo yagaragaza ko inzego z’ umutekano mu Rwanda zica abaturage bakekwaho ibyaha bito batiriwe bagezwa imbere y’ ubutabera.
LDGL umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ ibiyaga bigari uvuga ko impamvu ntacyo bigeze bavuga kuri raporo ‘all thieves must be killed’ ari uko kugira ngo ugire icyo uvuga ku bushakashatsi ari uko nawe ugomba kuba wakoze ubundi, bo bakaba batarabukora. Bityo bikaba bitafatwa nk’aho ntacyo bakora cyangwa ngo byitwe ko bakorera mu kwaha kwa Leta y’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


