Le Messager Ngozi y’i Burundi yakirije yombi icyifuzo cya Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Le Messager FC de Ngozi yo mu gihugu cy’u Burundi yemeye ubusabe bwa Rayon Sports yifuje ko bazahurira mu mukino wa gicuti.

Rayon Sports yaherukaga kwandikira iyi kipe isaba ko bazahurira mu mukino wa gicuti ugomba kubera i Kigali ku wa 26 Werurwe.

Mu ibaruwa Perezida wa Le Messager Ngozi, Marc Manirakiza yandikiye Uwayezu Jean Fidèle wa Rayon Sports, yamumenyesheje ko bakiranye ibyishimo ubutumire bwa Rayon Sports bw’uko bahurira mu mukino wa gicuti.

Yakomeje agira ati: “Ikipe ya Le Messager FC de Ngozi irabashimira ku bw’iyi ntambwe yo gushimirwa cyane twakiranye amaboko afunguye.”

Perezida w’iyi kipe yabwiye uwa Rayon Sports ko kugira ngo hazabeho imigendekere myiza y’uyu mukino Rayon Sports igomba gushyiraho umuntu wo kujya avugana n’iriya kipe buri gihe mu rwego rwo kuyiha amakuru arambuye ku myiteguro y’uriya mukino.

Nta gihindutse uriya mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *