Lebron James yavuze  uburyo gukunda abazungu byamugoye

Sangiza iyi nkuru

Igihangange mu mukino wa Basketball, Lebron James yatangaje ko byamugoye kwiyumvamo abafite uruhu rwera( abazungu) bitewe n’uko yumvaga ataba hafi yabo.

Uyu mugabo ubwo yaganiraga na ‘The Shop’ kuwa Kabiri w’iki cyumweru, yasobanuye ibyamubayeho ubwo yigaga ku ishuri r ryigenga rya Akron ahanini rigizwe n’abazungu riri mu mujyi wa Ohio.

Muri iki kiganiro Lebron James yavuze ko ubwo yajyaga bwa mbere ku ishuri rya Akron ryitiriwe mutagatifu Visenti na Mariya yumvaga atavugana cyangwa ngo abe inshuti n’bana b’abazungu bakomoka muri Kokaze( Caucasian).

Ati” Byantwaye umwanya kugira ngo mbimenyere, numvaga ntashaka kugira aho mpurira n’abazungu. Iki nicyo cyari igitekerezo cy’ibanze ku bazungu bo muri Amerika”

Imwe mu nshuti za hafi kuva mu mashuri abanza za James ari we  Maverick Carter avuga ko iyi myumvire mu mwaka umwe yari yamaze guhinduka kuko batangiye kuba inshuti n’abandi banyeshuri ndetse bakazajya bajyana mu birori bitandukanye.

James wari ushagawe n’abandi basitari nka Jon Sterwart, Odel Beckham Jr. na Vince Staples yavuze ko byageze nyuma agaha amahirwe abazungu.

Lebron James ni umwe mu bagabo batarya iminwa mu kunenga politiki y’irondaruhu. Mu minsi ishize, Uyu mugabo yari ahanganye na Perezida Donald Trump amushinja gushyigikira irondaruhu.

Ubwo yaganiraga na CNN, James yavuze ko ibikorwa bya Bwana Trump byateye ingabo mu bitugu abagendera ku irondabwoko.

Yagize ati:”Ntekereza ko [irondabwoko] ryahozeho na mbere. Ariko perezida uriho ubu yatumye abantu ntacyo bikibabwiye kuronda amoko, babikora imbona nkubone.”

Kuri ubu, Lebron James yashinze ishuri  ry’abana bava mu miryango itishoboye mu mujyi avukamo muri leta ya Ohio.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *