Leonard Nyangoma wahoze ayobora ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza, CNARED, yatangaje icyatumye aherutse gukurwa ku buyobozi bw’iri huriro.
Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata, bwana Leonard Nyangoma yatangaje ko gukurwa ku buyobozi bwa CNARED atari igitangaza kuri we.
Yavuze ko kuva kera bashatse kumukura kuri uyu mwanya kubera ko bamwe mu bo bahuriye muri iri huriro bari basanzwe bamushinja kugenda biguruntege ku ngingo zimwe zimwe nk’uko urubuga Bishasha.com rwo mu Burundi dukesha iyi nkuru ruvuga.
Impamvu ebyiri nyamukuru yatangaje ko zatumye akurwa ku mwanya wo kuyobora CNARED, iya mbere ngo nuko yanze gushinga leta y’abagize CNARED igakorera hanze y’igihugu.
Impamvu ya kabiri yatangaje, ngo n’ukubona ko ibibazo by’u Burundi bizakemurwa bwa mbere n’abanyamahanga.
Kuri iki, Nyangoma akaba yatangaje ko nk’umuyobozi wa CNARED yabwiraga bagenzi be ko ikibazo cy’u Burundi kigomba gushakirwa umuti bwa mbere n’Abarundi, abanyamahanga bakaba baza gufasha mu byaba byananiranye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



