Leonardo DiCaprio wakinnye filimi ya Titanic ari mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Amakuru agera kuri bwiza.com aravuga ko umukinnyi w’icyamamare mu gukina filimi ku isi by’umwihariko akaba yaramenyekanye cyane muri filimi yateye benshi agahinga ndetse ikanaguma mu bitekerezo bya benshi izwi nka Titanic, Leonardo DiCaprio ari mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mutarama 2017.
Uyu mukinnyi ngo yaba yaje mu Rwanda kurangiza umushinga wa filimi amaranye igiye, iyo filimi ikaba ivuga ku mukino w’isiganwa ry’amagare mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukinnyi wamaze gusesekara mu gihugu cy’u Rwanda kuri uyu wa kane hamwe n’undi wamenyekanye muri Amerika muri 2016 ubwo yatorerwaga kuba Miss, Deshauna Barber akaba n’umusirikare aho baje gufatanya iki gikorwa cyo gutegura filimi mbarankuru ku magare mu Rwanda.

miss
Miss Deshauna Barber akaba n’umusirikare w’Amerika ukomeye na we ari mu Rwanda

 
Amakuru yemeza ko aba bakinnyi bagomba kugera mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda kuri uyu wa kane aho baba bari kumwe n’abandi baje mu bikorwa by’ubukerarugendo, bikaba ari na bimwe mu bizaranga iyi filimi bazafatanya na Sosiyete itegura ikanatunganya za filimi izwi nka Paramaount, abayobozi b’ishyirahamwe ry’abasiganwa ku magare n’abandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu minsi yashize, ikinyamakuru time magazine cyatangaje ko iyi gilimi ifite ibishobozi bwo kuzamura umukino w’amagare mu Rwanda kuko izaba ihuriwemo n’abandi basitari benshi batandukanye hirya no hino ku isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *