Lesotho:Minisitiri Thomas Thabane yashyize yemera kwegura ku mirimo ye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Lesotho,Thomas Thabane, kuri uyu wa Gatatu yavuye ku izima yemera ko agiye kwegura ku mirimo ye avuga ko abitewe n’izabukuru.

Izi ngamba zo kwegura Minisitiri Thabane w’imyaka 80 y’amavuko yazitangarije AFP dukesha iyi nkuru mu kiganiro bagiranye kuri telefoni, ibi bikaba bije nyuma y’umwuka mubi wari mu bwami bwa Lezotho ndetse no mu ishyaka rye abamunenga bifuzaga ko yakwegura , kubera gushinjwa kwivugana umugore we wa mbere.

Mu bwumvikane bwagizwemo uruhare na Afurika y’Epfo nk’umuhuza mu kiganiro cyahuje Thabane n’abatavuga rumwe na we, hari hemejwe ko agomba kweguzwa mu buryo bw’icyubahiro nubwo we ntacyo yari yabitangajeho kigaragaza uko yafashe uwo mwanzuro.

Minisitiri Thabane, n’uwahoze ari umugore we Lipolelo Thabane wapfuye ku myaka 58, bajyaga bagirana amakimbirane kugeza ubwo batse gatanya gusa aza kwicwa arasiwe iwe mu minsi ibiri mbere y’uko Thabane atangira imirimo ye muri 2017.

Thabane wagombaga kuzakomeza manda ye y’imyaka 5 kugeza muri 2022 akaba avuga ko yifuje kugenda neza atanduranyije, azitaba umwami Letsie III mu gusobanura iby’iyegura rye.

Inteko nshingamategeko ya Lesoto biteganyijwe ko izahura kuwa 22 Gicuransi 2020, hagashyirwaho guverinoma nshya ndetse na Minisitiri w’Intebe usimbura Thomas Thabane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *