Leta ikwiye kumenyesha abanyarwanda aho ibashyirira Nkunganire ikabateguza n’icutswa

Sangiza iyi nkuru

Inkuru iri kuvugwa muri iyi minsi, ni izamuka ry’ibiciro ry’ingendo ryatumbagiye cyane ku ngendo zijya mu ntara ugereranije n’izo mu mugi wa Kigali. Gusa iryo gereranya naryo riterwa n’urikora kuko kuba abantu benshi batajya mu ntara buri munsi, bivuze ko batishyura amafaranga y’urugendo buri munsi, bitandukanye n’abanyamugi basabwa gutega buri munsi, aho usanga nabo ayo batanga ari menshi bitewe n’inshuro bagenda kabone n’iyo haba hiyongereye ku rugendo igiceri cy’amafaranga mirongo itanu.

Impamvu nyamukuru yateye abantu kwikanga no kwijujutira ibiciro bishya, ni uko Leta, nk’uko byasonanuwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo, Eng. Gasore Jimmy, “yakuyemo nkunganire yageneraga umugenzi.” Iyi nkunganire yari yaragiyeho mu gihe u Rwanda rwahuraga n’ikibazo cya Covid19 aho imodoka zasabwaga kugira umubare w’abantu runaka zitwara mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza rya Covid19. Hejuru y’ibyo kandi hiyongeraho n’ibiciro bya lisansi na mazout byagiye byiyongera ku isoko mpuzamahanga byari nabyo kugira ingaruka ku biciro by’ingendo. Leta gukuraho ubufasha yahaga umuturage biciye muri nkunganire ni ibisanzwe kuko ni nko kumucutsa. Ariko kimwe muri iyi minsi mu bitera abantu kwijujuta nuko batategujwe kare. Guteguzwa kare ntibivuga kubwirwa icyumweru kimwe cyangwa ibyumweru bibiri mbere. Ibyo ari byo byose umwaka wa 2024 ujya gutangira, abashinzwe iby’ingendo bari bazi neza ko ibi bizaba. Ibi nk’iyo bitangira gusobanurwa amezi atatu mbere, hacaho amatangazo, ibiganiro bisobanura neza ko Leta yagiraga uruhare mu gufasha umuturage kwishyura imodoka adahenzwe none igiye kurekura, byari gufasha abantu gutangira kubyumva no kubyishyiramo.

Kubisobanukirwa kare bituma abantu babyumva bakanabyakira. Ikindi nuko bitari na byiza kubwira abantu ko nyuma y’iminsi ine babonye ibiciro bishya bizatangira gukurikizwa. Kuko buri wese agira uko agena ingengo y’imari ye. Ibiciro byashoboraga no kumenyekanishwa ukwezi kumwe mbere. Ibi nabyo, bifasha abantu kubyumva, kubyakira no kubipangira. Kuko kubwira umuntu ko azatangira kwishyura ku biciro bishya ku wa 16 Werurwe ni ukuvuga mu mpera hagati z’ukwezi, ni no kumubarisha nabi cyane iyo ari nk’umukozi uhemberwa ukwezi.

Hari abantu batuye Gicumbi, Musanze, Kayonza, Ruhango … bakorera buri munsi i Kigali. Abo amafaranga yiyongereye ku ngendo zabo usanga impuzandengo arenga amafaranga 1000 ku rugendo rumwe, umunsi umwe. N’ukuba iminsi isigaye y’ukwezi urabona ko mu buryo bwo kugenda budget yabo hari ibizahinduka batari barateguye. Ariko nk’iyo ibiciro bigenwa ko byari gutangira mu ntangiriro za Mata, ukorera umushahara w’ukwezi aba apangira uko kwezi gutaha.

Ingaruka z’ibi nko ku babyeyi ni uko hari abishyurira abana amatike ku mashuri iyo bakijya ku ishuri. Ubu ibigo by’amashuri birimo biriga uburyo bibasaba andi y’inyongera bazashyira kuyo bari baratanze mbere ngo abana batahe. Ubwo ibi nabyo byongera guhungabanya ibyo umubyeyi yapanze ndetse n’iby’ishuri ryari ryarateganije.

Leta nibwire abanyarwanda ibyo ibunganiramo inateguza icutswa

Leta yunganira henshi. Mu ifumbie n’inyongeramusaruro, mu bikomoka kuri peteroli ndetse n’ahandi . M’Ukuboza umwaka ushize ubwo RURA yatangazaga ko igiciro cya lisansi cyavuye kuri 1822 Frw kuri litiro kigera 1639 Frw, bingana n’igabanuka rya 183 Frw, mu gihe mazutu yavuye kuri 1662 Frw igera kuri 1635Frw nari mu guhugu cya Kenya. Ku giciro cyariho iyo wageraranyaga n’uko lisansi igura muri kenya wasangaga mu manyarwanda ari nk’amafaranga 2200 igura. Icyo gihe uwo twari kumwe ati ” ni gute igihugu cyigerera ku nyanja lisansi iwacu mu Rwanda ihendutse kurusha hano?” Aha niho akamaro ka nkunganire kumvikanira. Nk’uko Minisitiri w’ibikorwa remezo yabivuze ” iyo ibiciro byazamutse ni bwo leta irinda ko ibiciro byo guhaha bihungabana igashyiramo nkunganire, ariko avuga ko nk’ubwo byagabanyutse leta itakomeje gushyiramo nkunganire.”

Hari ibyo navuze haruguru Leta yunganiramo abanyarwanda. Ariko siko byose abanyarwanda babizi. Ariyo mpamvu, byaba byiza Leta ikoze urutonde rw’aho yunganira abanyarwanda, bakabimenya n’impamvu ibikora. Ibi bizafasha igihe Leta izaba yasohotsemo, kuko nkuko nabivuze haruguru,abantu bazagira icyo gihe cyo kubisobanurirwa bakabisohokamo babizi. Naho ubundi iyo bidasobanuwe hakiri kare ngo abantu babimenye babyakire, birangira hatabayeho kubyakira kuko abantu baba baramaze kubigira umuco bakumva ko bibareba. Ni nk’ibi biri kuba ku ngendo aho abantu batabyumva.

Ibi si mu Rwanda kandi gusa kuko hambere aha mu Bufaransa abahinzi bigaragambije kubera nkunganire Leta yashyiraga mi buhinzi hashize igihe kinini yayikuramo abahinzi bakumva ko bavukijwe uburenganzira ku byari byarababanye umuco.

Nk’uko Minisitiri Jean Claude Musabyimana w’ubutegetsi bw’igihugu yabisobanuye mu kiganiro n’itangazamakuru, avuga kuri Nkunganire, “Ubwoko bwa nkunganire iyi n’iyi bushobora guhindurwamo iyindi bitewe n’aho ibihe bigeze. Amafaranga yashyirwaga muri nkunganire mu gutwara abantu agiye gushyirwa mu zindi gahunda zo kuzamura imibereho yabo”. Kuri we ubufasha Leta iha abaturage burakomeza bivuze ko nta nkunganire ivuye mu ngendo ijya ahandi hatandukanye aho Leta yunganira umuturage nko mu buhinzi, ubworozi…Ku wa 12 Werurwe, Minisitiri W’ibikorwaremezo Eng. Jimmy Gasore yavuze ko iyi nkunganire yajyaga mu kwishyurira itike y’urugendo, abantu batega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange izashyirwa mu kunganira ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli (numva aho ari hamwe mu hashoboka yakwimurirwa NDLR). Byumvikane ko ibyo bibaye, igiciro cya lisansi cyabanuka mu minsi iri imbere na none, ndetse byanashoboka n’igiciro cy’ingendo bikaba uko.

Kunganira umuturage ni inshingano ya Leta kugira ngo ataremererwa n’ubuzima. Ariko no kubigiraho amakuru ni ikindi kugira ngo bitazateza urwikekwe n’ukwijujuta nyuma. Gucutswa nabyo ni ibisanzwe kuko ibihe bitera kunganirwa bidahoraho.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Leta ikwiye kumenyesha abanyarwanda aho ibashyirira Nkunganire ikabateguza n’icutswa
    None se imodoka zitwara abanyeshuri Leta yashyiragamo nkunganire?
    Iyi nkuru ntago isobanutse! mugerageze kuba abanyamwuga.

  2. Leta ikwiye kumenyesha abanyarwanda aho ibashyirira Nkunganire ikabateguza n’icutswa
    None se imodoka zitwara abanyeshuri Leta yashyiragamo nkunganire?
    Iyi nkuru ntago isobanutse! mugerageze kuba abanyamwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *