Leta iratekereza uko izafasha abaturage badafite uburyo bwo kuhira batabona n’aho bakura ibyo kurya

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Patrick Karangwa, arizeza ibiribwa abaturage badafite icyizere cyo kuzabona umusaruro, bitewe n’imvura yabuze hamwe na hamwe mu Gihugu .

Agace ka Afurika u Rwanda ruherereyemo gakomeje gutaka ibura ry’imvura y’umuhindo w’uyu mwaka, by’umwihariko mu bice bimwe na bimwe by’igihugu abahinzi barimo kugaragaza ko babuze imvura, bigatuma imyaka bari bahinze yumira mu mirima.

Impuguke mu by’Ubukungu, Straton Habyarimana ndetse na Dr Karangwa, bateguje abantu ko hazabaho gukomeza kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa mu mwaka utaha wa 2023.

“Kugeza ubu iki gihembwe gisa n’icyapfuye, ntabwo abaturage biteze kuzasarura n’ubwo imvura yagwa ubu, kuko ibyangirika byamaze kwangirika, abantu bamwe Leta yagatangiye gutekereza uburyo izabatabara,” uyu ni Straton Habyarimana.

Dr Karangwa avuga ko hirya no hino mu Gihugu aho imvura yabuze, abahinzi bakaba badafite uburyo bwo kuhira imyaka kandi nta handi bakura ibibatunga, Leta irimo kubashakira uburyo izabagoboka.

Ati “Wa muhinzi uvuga ngo ’ni aka karima konyine nari ntezeho amakiriro, nta mvura yaguyemo’, uwo muntu ntabwo Leta izamureka, izamuha ibyo kurya kuko ntabwo yamwuhirira hatagera amazi.”

Ati “Abo bose Leta ifite ubushobozi bwo kubagaburira nk’uko yagaburiye abaturage mu gihe cya Covid-19 turi muri Guma mu rugo. Hari aho kuhira bidashoboka na mba kandi hakaba hari izuba ryangiza imyaka, ntabwo Leta ishobora kubareka ngo basonze ireba.”

Dr Karangwa yabitangaje mu kiganiro yahaye Televiziyo y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, cyavugaga kuri gahunda yo kuhira imyaka muri iki gihe imvura igenda igabanuka.

Uyu muyobozi Mukuru wa RAB avuga ko ibi bishobora gutangira gukorwa mu kwezi k’Ukuboza 2022 no mu kwa mbere kwa 2023, ubwo utundi duce tw’Igihugu twabonye imvura tuzaba twejeje.

Dr Karangwa ndetse na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana ubwe, basaba abahinzi gukoresha uburyo bwose bushoboka bwo kuhira no gukoresha inyongeramusaruro kugira ngo ibiribwa bitazabura.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Leta iratekereza uko izafasha abaturage badafite uburyo bwo kuhira batabona n’aho bakura ibyo kurya
    nibyo imvurayarabuze mugakangurirabantukuhira ariko ibikoreshobyokuhira biracyahenze. muvugiki kubishanga birimo amafamu esemubona zinonkuka zihingwamibisheke atarigihe ngohahingwibiribwa kokuhavamereraho byajya byoroha. hakaviribwabitunzebenshi murakoze.

  2. Leta iratekereza uko izafasha abaturage badafite uburyo bwo kuhira batabona n’aho bakura ibyo kurya
    nibyo imvurayarabuze mugakangurirabantukuhira ariko ibikoreshobyokuhira biracyahenze. muvugiki kubishanga birimo amafamu esemubona zinonkuka zihingwamibisheke atarigihe ngohahingwibiribwa kokuhavamereraho byajya byoroha. hakaviribwabitunzebenshi murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *