Abanyeshuri basaga 90 bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangiye gutabwa muri yombi ku wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019, mu Burundi bashinjwa kuhaba batabifitiye uburenganzira, ibi byatumye bagenzi babo bigaragambya basaba ko barekurwa.
Bitangazwa ko abanyeshuri b’Abanye Congo biga mu Burundi basaga ibihumbi birindwi, muri kaminuza cyane cyane iz’i Bujumbura.
Perezida w’Ihuriro ry’abanyeshuri b’abanye Congo biga mu Burundi, Vital Cirhuza, aganira na BBC, yagize ati “Bavuze ko tudafite Viza, gusa ni icyasha kuko abenshi muri twe tuba turi hano dukoresha ikarita ya CPGL”.
Asobanura iby’iyi karita bakoreshaga, yavuze ko ibihugu bihuriye mu muryango CPGL, cyane cyane ku birenana n’urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ibicuruzwa hagati ya Burundi, RDC n’u Rwanda, abaturage babyo bafite uburenganzira bwo guhabwa ikarita y’amezi atatu ariko ishobora kongererwa igihe yashize, ikabemerera kugera mu kindi.
M. Cirhuza avuga ko n’ubwo bafashwe ntacyo CPGL yari yabitangazaho ndetse na Minisiteri y’umutekano mu burundi yafashe aba banyeshuri ikaba ntacyo yari yabivugaho.
Cirhuza ” Ibikorwa byose birebana n’amasomo twabihagaritse, ni ikibazo cy’ububanyi n’amahanga, umwanya twakagombye kuba turimo nk’abanyeshuri ni mu ishuri ntabwo ari muri gereza”.
Ibi bibaye mu gihe Félix Tshisekedi wa RD Congo aherutse kugirira uruzinduko mu Burundi [Muri Kamena 2019] aho yabonanye na mugenzi Pierre Nkurunziza, banoza ibirebana n’umubano hagati y’ibihugu byombi.
Umuryango w’aba banyeshuri b’abanye Congo utangaza ko bamwe muri bo, boherejwe mu gihugu bakomokamo nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.


