Leta y’u Burundi yagaragaje inyeshyamba z’Abanyarwanda yafashe

Sangiza iyi nkuru

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 29 Mata 2019, intumwa zihagarariye inzego zitandukanye mu karere k’ibiyaga bigari zirimo iza Monusco, SADC, Iza Leta y’u Burundi n’abandi, zeretswe inyeshyamba zirindwi z’Abanyarwanda zari zarahungiye i Burundi.

Ni inyeshyamba zirindwi zari zifite intwaro, amazina yazo ni Pascal Uwimana, Claude Hategekimana, Jean Claude Harerimana, Jean Pierre Tuyizere, Emmanuel Hagenintwari, à‰ric ntegerejimana na Slt Albert Havugimana uzwi ku izina rya “Teacher”.

SOS Medias/ Burundi itangaza ko aba banyarwanda bari mu mutwe w’inyeshyamba, bakaba barahungiye mu Burundi nyuma y’imirwano yabaye zihanganye n’ingabo z’u Rwanda.

Ubwo izi nyeshyamba ngo zahungaga ziva ku butaka bw’u Rwanda, mu gace katatangajwe ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ngo zambutse zigana ku butaka bw’u Burundi ku wa 8 Mata 2019, zitabwa muri yombi zimara iminsi itatu zifungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Mabayi, mbere y’uko zoherezwa gufungirwa mu rwego rw’iperereza rw’u Burundi (SNR) i Bujumbura.

Leta y’u Burundi yatangarije izi ntumwa ko aba barwanyi bafatanwe imbunda eshanu zo mu bwoko bwa Kalashnikov n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo na radiyo Motorola.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Abaturage batuye muri Komini zo mu Ntara ya Cibitoke, Intara ikora ku mupaka w’u Rwanda, bagaragaje ko bafite ubwoba cyane nyuma yo kubona umutwe w’abitwaje intwaro uhisirisimba.

Abaturage bavugaga ko uyu mutwe w’abantu bitwaje intwaro ukomeza kuhisirisimba. Ikinyamakuru cya Radio RPA kigatangaza ko bikekwa ko uwo mutwe waba ari uwa FDLR. Byatangazwaga ko aba bantu bitwaje intwaro bavugaga Ikinyarwanda, bitangazwa kandi ko baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

buja buja2 buja3

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *