Ibi ni ibyatangajwe na Jean Claude Karerwa Ndenzako, uherutse kugirwa umuvugizi mukuru w’umukuru w’igihugu, Pierre Nkurunziza, akavuga ko umubano mubi hagati y’u Burundi n’Ububiligi utatangiye mu 2015, ahubwo ko ari akamaze imyaka n’imyaka.
Mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017, Jean Claude yavuze ko kubana nabi n’ibindi bihugu nta nyungu nimwe u Burundi bubikuramo.
Aha yaboneyeho guhita atangariza abari bitabiriye iyi nama ko Leta y’u Burundi igiye kongera kubura dosiye, ikabaza Ububiligi uburyo igikomangoma Louis Rwagasore waharaniye Ubwigenge bw’u Burundi yishwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rwagasore Louis yavukiye mu ntara ya Gitega italike 10 Mutarama 1932, yicwa ku itariki ya 13 Ukwakira 1961, ubuzima bwe yabwambuwe akiri muto ku myaka 29. Afatwa nk’intwari y’u Burundi.
Rwagasore yaharaniye Ubwigenge, aharanira inyungu za rubanda kurusha uko yaharanira inyungu ze bwite, yarwanye urugamba rukomeye rwa politiki arwanya Ababiligi bakolonizaga u Burundi, yabangamiraga imigambi yabo kugeza ubwo yicwaga mu rujijo.
Ibi byose nibyo Jean Claude Karerwa aheraho avuga ko umubano mubi w’u Burundi n’ububiligi utatangiye mu 2015, kuko n’ubundi u Burundi bushinja Ububiligi kuba bwarasize bubatezemo umutego w’amacakubiri hagati y’Abarundi, bubasigamo urwango rushingiye ku moko n’ubu rugitutumba.
Kuva mu 2015, ubwo imvururu zatangiraga mu Burundi biturutse kuri Manda ya 3 ya Nkurunziza, nibwo leta y’u Burundi yikomye Ububiligi, ibushinja kuba inyuma y’ibyo byose.
Iyi manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza kandi, yakuruye umubano mubi hagati y’u Burundi n’ibindi bihugu birimo n’u Rwanda bituranye. Ku bwa Jean Claude Karerwa agahamya ko nta nyungu n’imwe u Burundi rubifitemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


