Mu gihe cy’ukwezi kumwe abaturage batuye mu Murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi mu gice cyegereye umugezi wa Nyabarongo, basezeranyijwe kuba bahawe amazi meza azabarinda kongera kuvoma muri uyu mugezi aho bamwe bahicirwaga n’ingona.
Icyo ni igisubizo cyihuse kibonetse nyuma yuko iki kibazo cyavuzwe igihe, bamwe bakavuga ko inzego zibishinzwe zabarangaranye, abantu babo bagakomeza kwicwa n’izi ngona.
Inzego zitandukanye muri iyi ntara zivuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo ku bufatanye na WASAC, zimaze guteganya miliyoni zisaga 700 zo gukwirakwiza amazi mu Mirenge itanu ikora kuri Nyabarongo mu buryo bwihuse.
Uburemere bwacyo bwahagurukije, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, inzego z’umutekano zirimo iza polisi n’iza gisirikare ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu turere dukora ku mugezi wa Nyabarongo, ari two twa Muhanga na Kamonyi ndetse n’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura , wasac.
Iyi nama yabaye ku wa Mbere tariki ya 21 Kanama 2017 ku karere ka Kamonyi, nyuma aba bayobozi bajya n’aho izi ngona ziciye abaturage, bababwira ingamba zafashwe mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.

Abaturage bagiye kuvoma kuri Nyabarongo
Ku ikubitiro abaturage bagiye kwegerezwa amazi meza bazabona mu gihe kiri hagati y’ukwezi cyangwa kumwe n’igice nkuko byemejwe n’umuyobozi mukuru wungirije muri WASAC ushinzwe gukwirakwiza amazi mu cyaro, Gisele Umuhumuza.
Mureshyankwano avuga ko iki kibazo biteguye no kugikemura ku buryo burambye, ni muri urwo rwego asaba abaturage kwirinda kwegera uyu mugezi wa Nyabarongo.
Ati “ Twafashe ingamba zihuse ariko turashaka gufata n’iz’igihe kirekire… nkuko byakozwe I Mageragere zo kureba uburyo twaba dushyize amazi hafi aha hejuru, ngo abaturage be kujya kuvoma Nyabarongo.”
Amazi agiye kwegerezwa abaturage haherewe hafi ya Nyabarongo, ariko aho abaturage batagerwaho n’izo ngona, mu gihe azanazamurwa hejuru mu duce dutuyemo abaturage.
Aba baturage babujijwe kongera kujya kuvoma kuri nyabarongonkuko Mureshyankwano abivuga ati “Nta muturage uri busubire muri Nyabarongo. Nta we rwose n’abayobozi n’abaturage twamaze kubivugana. Hagati aho baraba bavoma ahahari nubwo haba ari kure.”
Agendeye ku mvugo y’abakurambere yuko aho gupfa umuntu yakena, yabasabye ko bakwihangana bakajya kuvoma kure, niba bakora urugendo rw’amasaha abiri, ariko bakirinda gupfa.
Ati “None se barahitamo gupfa? ntabwo mwahitamo gupfa natwe ntitwabyemera.”

Uburyo abaturage barindwa ingona muri Australia
Abaturage ntibava ku izima ku kwirinda kuvoma uyu mugezi, baravuga ko bakenera amazi yo kunywa n’ayo gutekesha ku buryo ngo nta handi bayavana uretse muri Nyabarongo.
Umwe muri bo ati “Mbona ari kera cyane, mfite kuba nakenera kunywa amazi no kuyatekesha, none se urumva ntavomye uruzi navoma he?
Ibi barabivuga bahereye ku byatangajwe n’umuyobozi wungirije muri Wasa ushinzwe isukura no gukwirakwiza amazi mu cyaro Umuhumuza wavuze ko bitarenze nk’ukwezi, cyangwa kumwe n’igice ayo mazi azaba ageze ku baturage kuko hari imirimo yo gupima ubuziranenge bwayo ibanza ibanzirizwa no gushaka ba rwiyemezamirimo bashyira mu bikorwa iryo soko.
Abafite ibikorwa by’ubuhinzi hafi y’uwo mugezi bakenera amazi yo kubivomerera baravuga ko bagikeneye ayo mazi, ariko ubuyobozi bubizeza ko bazafashwa mu gikorwa cyo kuvomerera.
Kuba abayobozi bangana gutyo ngo ni intambwe ikomeye yatewe nkuko, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda(TI-RW), Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, Ingabire Marie Immacule yabitangarije Royal TV.
Yagize ati “Njyewe ndanabishimye ndetse, biragaragara ko bafitiye impuhwe n’impungenge abaturage.”
Iyi ntambwe yatewe ikeneye kunganirwa n’izindi zirimo gushyira ibyapa n’ikindi kintu cyose cyerekana ko hafi y’uwo mugezi ari ahantu h’ibyago(Red zone) nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buvuga ko abaturage ari bo basagarira izi ngona kuko ngo ntawe zisanga mu rugo rwe.

Ivomo abatuye Mageragere baherutse kubakirwa,
Abaturage bavuga ko basanze ba se bavoma amazi y’uru ruzi ku buryo ngo ikibazo cyabo cyagiye kirengagizwa kugera uyu munsi bakaba badafite amazi meza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amavomo nk’aya aherutse guhabwa abatuye mu Murenge wa Mageragere nabo bari bafite ikibazo cyo kwicwa n’izi ngona.
Inkuru bifitanye isano: Ikibazo cy’ingona zica abaturage muri Nyabarongo cyagombye kurenga ‘akabazo’
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com


