Leta y’u Rwanda ishimwa ku mwihariko wayo wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa impunzi

Sangiza iyi nkuru

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rifatanyije na Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), ubwo bashyiraga ahagaragara raporo ya 2016, igaragaza ibikorwa bikorerwa mu nkambi z’impunzi, Leta y’u Rwanda yashimiwe uburyo yita ku mpunzi inarwanya ihohoterwa rizikorerwa.
Umuhango wo kumurika iyi raporo ikubiye mu gitabo cy’amapaji 106, wabereye muri Kigali Convention Center, ku wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2017. Imiyoborere, Kurengera abari mu mpunzi cyane abana n’abagore, imyigire, ubuzima, inkunga zigenerwa impunzi, amazi amashanyarazi n’isuku muri rusange, ibi ni bimwe mu byagarutsweho bikubiye muri iyo raporo.
Umuyobozi wa HCR mu Rwanda, Bwana Saber Azam yagarutse ku burenganzira impunzi zihabwa mu Rwanda. Yashimiye igihugu cy’u Rwanda ko gifite umwihariko mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa impunzi.
Uyu muyobozi yavuze ko uku kwita ku mpunzi ahanini gushingiye no ku muco wa Kinyarwanda wo kubaha abanyamahanga dore ko mu nkambi hahuriramo imico myinshi inyuranye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi, Madame Mukantabana Seraphine, mu kiganiro kigenewe abanyamakuru, yagaragaje ko iyo raporo izafasha muri byinshi mu rwego rwo gukemura ibibazo bigaragara mu nkambi bigendanye n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana bato.
Avuga ko hari byinshi izakemura biterwa no kubura ibikorwa remezo byifashishwa mu rwego rw’iterambere ndetse n’isuku muri rusange, harimo nk’ikibazo cy’amazi, amashanyarazi ndetse n’ubwiherero.
Muri iki kiganiro hagarutswe cyane ku mwana w’umukobwa n’umugore ko bashobora guhohoterwa hashingiye ku ntege nke cyangwa ku kibazo cy’ubuhunzi.

Mukantabana Seraphine, Minisitiri w'ibiza no gucyura impunzi
Mukantabana Seraphine, Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi

Minisitiri Mukantabana kandi yanavuze ko bishoboka ko hari abashobora guhohotera aba batagajwe haruguru bitwaje inkunga babatera kugirango ubuzima burusheho kuba bwiza. Aha yibukije ko Repuburika y’u Rwana ihana yihanukiriye ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Yibukije kandi ko mu nkambi habamo imirimo inyuranye ku buryo bari gushishikariza abashoramari kohereza mu mahanga ibihangano bikorerwamo (Made in Rwanda), ndetse babasha no gupiganirwa imirimo y’ubwubatsi n’ubundi bukorikori burimo imirimo ibyara inyungu.
Ibi bikazafasha impunzi kwigira no kwiremamo ikizere bityo ntibakomeze gutegereza inkunga ituruka i Kantarange bikazateza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Ibi bikorwa bizaterwa inkunga na HCR mu gihe impunzi zigaragaje imishinga yizwe neza. Ndetse n’abandi baterankunga bazashishikarizwa kubigiramo uruhare.
Mu rwego rwo kurema ikizere mu bagore b’impunzi, Politike y’igihugugu y’umugoroba w’ababyeyi nayo ishyirwa mu bikorwa, bakicara hamwe bigira hamwe ku iterambere ry’umuryango.
ik
Mu Rwanda hari inkambi 6: Gihembe, Kigeme, Kiziba, Mahama, Mugombwa na Nyabiheke. Izi nkambi zose zirimo impunzi zirenga ibihumbi 160 ziganjemo iz’Abarundi n’iz’Abanyekongo zimaze imyaka irenga 20 mu rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kayigana Victor/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *