Leta y’u Rwanda yanze kwitabira urubanza yarezwemo na Ingabire Victoire mu Rukiko Nyafurika

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka FDU Inkingi rya Ingabire Umuhoza Victoire rikaba ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, riratangaza ko Leta y’u Rwanda itigeze igaragara mu rubanza yarezwemo na Ingabire ngo yiregure ku birego byashyikirijwe Urukiko Nyafurika rw’Uburengenzira bwa Muntu (ACHPR) rufite icyicaro I Arusha muri Tanzania.

Guverinoma y’u Rwanda ishinja abaterankunga b’uru rukiko ari bo Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), ikigo cy’ubufatanye mu bya tekiniki cy’Abadage (GTZ) ndetse n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (FIDH), kuba barahaye ruswa umwanditsi ndetse n’abacamanza b’uru rukiko ngo bakire ikirego cya Ingabire.

U Rwanda kandi rushinja uru Rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu n’Abaturage kugerageza guharabika u Rwanda ku kijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu nk’uko urubuga Blackstarnews dukesha iyi nkuru ruvuga .

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Madamu Ingabire Umuhoza Victoire wakatiwe gufungwa imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga, yagejeje ikirego cy’ubujurire mu rukiko nyafurika ruharanira uburenganzira bwa muntu mu Kwakira 2014.

Yareze Leta y’u Rwanda kuba ngo ubutabera bw’igihugu butarubahirije amasezerano y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu igihugu cy’u Rwanda cyashyizeho umukono asaba uru rukiko nyafurika gusesa imyanzuro y’urukiko rw’ikirenga rwo mu Rwanda rwamuburanishije rukamukatira imyaka 15 y’igifungo.

Kanda hano usome inkuru bisa

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *