Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi (Human Rights Watch) mu itangazo wasohoye, wasabye Leta y’u Rwanda kurekura Uwamahoro Violette wafashwe n’igipolisi cyangwa se ikamujyana mu nkiko.
Mu cyumweru gishize nibwo Igipolisi cy’u Rwanda cyatangaje ko gicumbikiye Violette Uwamahoro, Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza wari waje mu Rwanda aje gusura umuryango.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
HRW yo ivuga ko yafashwe mu buryo butazwi, igatangaza ko mu by’ukuri amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga, iyo umuntu yafashwe aba afite uburenganzira bwo kumenyeshwa vuba ibyo ashinjwa.
Bikamenyeshwa umuryango we ndetse n’avoka we ndetse n’ubutabera bugashyikirizwa ibirego bye bukamukurikirana agafatirwa ibihano akaba yafungwa cyangwa se agafungurwa.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yatangaje ko Uwamahoro yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kumenyeshwa ko hari ibyaha bikomeye yagizemo uruhare birimo kugerageza gushaka abantu bo kwinjiza mu mutwe wa RNC.
HRW itangaza ko Violette Uwamahoro yafashwe mu ibanga hashira ibyumweru bibiri, umuntu wa nyuma waherukaga kuvugana nawe bavuganye ku wa 14 Gashyantare 2017.
Ikinyamakuru rnanews, kigatangaza ko umuntu wa nyuma bavuganye wo mu muryango, bavuganye amubwira ko yerekeje muri gare gutega imodoka mu mujyi wa Kigali, nyuma y’akanya gato yongeye kumuhamagara asanga telefone ye itakiriho.
Iki kinyamakuru kandi gitangaza ko Faustin Rukundo, umugabo wa Uwamahoro, ari umuyoboke w’ishyaka RNC Leta y’u Rwanda ifata nk’uw’iterabwoba. Rigizwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda baba mu buhunzi by’umwihariko bamwe muri bo bakaba barahoze mu ishyaka FPR.
Faustin Rukundo yatangarije itangazamakuru mu Bwongereza ko umugore we yatawe muri yombi n’urwego rw’iperereza mu Rwanda, akabihuza na politiki. Uyu mugabo kandi agahakana avuga ko umugore we ntaho ahuriye n’ibikorwa bya politiki.
KANDA HANO USOME INKURU BIFITANYE ISANO:
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


