Leta y’u Rwanda yongereye umushahara w’abarimu

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda itangaza ko igiye kongera umushahara w’abarimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afatanya nayo ku kigero cy’icumi ku ijana guhera muri Werurwe 2019.

Icyi cyemezo kiri mu byafatiwe  mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa mbere tariki ya 28/01/2019  ku ngingo yayo ya  gatatu.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe  Bwiza.com yabonye riragira riti “Inama y’Abaminisitiri yemeje politike, gahunda n’ingamba bikurikira: inyongera y’icumi ku ijana (10%) ku mushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta uhereye muri Werurwe 2019.”

Ku bijyanye n’uburezi kandi iyi nama y’abaminisitiri yemeje ingamba na gahunda yo  gusuzuma ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza ku banyeshuri n’abarimu bo mu nzego zose z’uburezi uretse amashuri y’incuke n’ay’ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Hemejwe kandi gahunda yo kunoza imicungire y’abarimu hibandwa uko bashyirwa mu kazi, uko bagakundishwa ngo barusheho kukitangira, uko bazamurwa mu ntera, itarambere ryabo no kubakurikirana ndetse na Politiki y’uburezi bwihariye n’ubudaheza.

Icyemezo cyo kongera umushahara wa mwarimu kije nyuma y’aho  abarimu batahwemye gutunga agatoki ko umushahara wabo ari iyanga, ko udahuye n’isoko.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Iki ni ikibazo bavugaga ko kiri mu bigira ingaruka mbi ku burezi by’umwihariko ireme ryabwo, hatibagiwe n’ubuzahare ku buzima bwa mwarimu.

Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 44 Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90 Frw, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120 Frw.

Ibi bivuze  ko guhera muri Werurwe, Umwarimu ukirangiza ayisumbuye (A2) azajya ahembwa ibihumbi 48,400 Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) azajya ahembwa ibihumbi 99,000 Frw mu gihe urangije kaminuza (A0) azajya ahabwa ibihumbi 1320 Frw buri kwezi.

Ku rundi ruhande, inzira iracyari ndende kuko abarimu batangaza ko nibura bakenera ibihumbi 150 Frw ku kwezi kugira ngo nibura babashe kwigondera iby’ibanze nkenerwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *