Abanyeshuli 200 bo mu Rwanda barangije amashuli yisumbuye, bemerewe kwiga ku buntu na Leta y’Ubuhinde. Amasomo yabo bakazajya bayigira muri Kaminuza yitiriwe Mahatma GHandi iherereye i Kabuga.
Umuhango wo gutangiza iki gikorwa (Full Scholarship) wabereye muri Kaminuza (Mahatma Ghandi University) i Kabuga, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017. Wafunguwe ku mugaragaro na Dr Ravi P.Singh, umunyamabanga muri Leta y’Ubuhinde ushinzwe ireme ry’uburezi.

Ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, Dr Ravi P.Singh yagize ati: “Ubuhinde bwakoze ibi mu rwego rwo gufasha ibihugu bya Afurika gukora ubuhinzi bwiza butanga umusaruro hanazamurwa ubushobozi bw’inganda zo muri Afurika ngo zibashe guhangana ku masoko, hagemurwa ibicuruzwa hanze bivuye muri Afurika, ibi bizafasha kaminiza nziza ya Muhatma Ghandi, nk’uko mubizi Muhatma Ghandi ni umubyeyi w’igihugu cy’Ubuhinde”.

Yakomeje avuga ko iyi gahunda bayiganiriyeho n’ibihugu bya Afurika 23 i Kigali, hagamijwe kurebera hamwe uburyo hazamurwa ubumenyi bushobora kugira impinduka mu iterambere rya Afurika.
Anitha Kivuye, umujyanama w’iyi Kaminuza ya Mahatma Ghandi yavuze ko aya mahirwe aba banyeshuli bahawe bakwiye kuyabyaza umusaruro ari nako bihesha agaciro banagahesha igihugu cy’u Rwanda.
Ati: “Kenshi iyo turonse amahirwe ntabwo tumenya ngo habanje iki, ariko cyane amahirwe atuma tumenya ni ikintu cy’agaciro cyane, batuzaniye scholarship, si cyane dukunda kuzibona, kenshi abantu baziruka inyuma bakazibura ariko twe tugize amahirwe yo kuzibona, reka twe kuzifata nk’ibintu byoroheje.

Yakomeje agira ati: “Tuvuge duti tugiye kuba umusaruro mwiza ku gihugu cyacu kuko igihugu kirimo gushyira imbaraga muri Education [uburezi] kubera ejo hazaza, bambwiye ko muri Afurika babuze aho bashyira iki kigo, baza guhitamo u Rwanda, kuba barahisemo iki gihugu cyacu ni uko twamaze kwihesha agaciro”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwineza Bella Sonia, umwe mu bahawe aya mahirwe yo kwiga, avuga azayabyaza umusaruro: “Icya mbere ndashima Imana kuba narabonye iyi scholarship, bizamfasha kurangiza nkanakomeza muri master’s, bizamfasha kuzamura impano zanjye, njyewe nyine numva nshaka kuzabaho mfite kampani yanjye, nkazaba umuyobozi wa kampani yanjye nkabasha kuyiyobora neza”.

Iyi gahunda igamije kugeza uburezi kuri bose, abatoranyijwe hagendewe ku byiciro by’ubudehe mu Rwanda n’ibindi kugirango n’ubundi aya mahirwe adahabwa uwari asanzwe afite ubushobozi bwo kuba yakwirihirira kandi hari uwayabuze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


