Leta ya Myanmar yanyonze abanyapolitiki 4 batavugaga rumwe na yo

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare kiyoboye inzibacyuho ya Myanmar cyemeje ko cyanyonze abanyapolitiki bane batavugaga rumwe na cyo, nyuma y’aho kibahamije icyaha cyo gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Abishwe ni Ko Jimmy, Zayar Thaw wabaye umuhanzi wa hip-hop n’umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Myanmar, U Hla Myo Aung na A Aung Thura Zaw.

Igikorwa cyo kwica aba banyapolitiki cyababaje abakomeye barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres wanacyamaganye bikomeye.

Umuvugizi wungirije wa Guterres, Farjhan Haq, yagize ati: “Umunyamabanga Mukuru aramagana bikomeye ubwicanyi igisirikare cya Myanmar cyakoreye impirimbanyi enye za politiki: KO Jimmy, Zayar Thaw, U Hla Myo Aung na Aung Thura Zaw muri weekend, anihanganisha imiryango yabo.”

Guterres yatangaje ko adashyigikiye igihano cy’urupfu, asaba igisirikare kiyoboye Myanmar kurekura imfungwa za politiki zirimo uwahoze ari Perezida, Win Myint n’umujyanama wa Leta, Aung San Suu Kyi.

Igihano cy’urupfu muri Myanmar cyaherukaga gushyirwa mu bikorwa mu 1988. Cyongeye kubaho mu gihe umwuka utari mwiza muri politiki, bitewe no kuba hari bamwe bashyigikiye Win Myint na Suu Kyi, bamagana ubutegetsi bw’igisirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *