Leta ya Nkurunziza mu birori byo kubyina intsinzi nyuma y’umwaka umwe haburijwemo Coup d’Etat

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 13 Gicurasi 2015, nibwo inkuru yakwiye isi yose ko Gen Niyombare na bagenzi be bo mu gisirikare cy’u Burundi bahiritse Perezida Nkurunziza ku butegetsi, nyuma iyi kudeta yaje gupfuba none ubu Leta ya Nkurunziza ikaba yateguye ibirori byo kubyina intsinzi nyuma y’umwaka umwe bibaye .

bb
Umunezero wari wose abaturage bamaze kumva ko Nkurunziza ahiritswe ku butegetsi

Amakuru agera kuri Bwiza.com, ni uko ibi birori byo kubyina intsinzi y’umwaka umwe, bigomba kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2016 mu Burundi, aho abashyigikiye Leta ya Nkurunziza cyane cyane abo mu ishyaka CNDD FDD,Imbonerakure,…bazakora urugendo rw’amahoro bishimira iyo ntsinzi hagakurikiraho ibirori muri rusange.
Ubwo inkuru yakwiraga isi yose ko Nkurunziza yahiritswe ku butegetsi na bamwe mu basirikare be, yari yicaranye n’abandi bakuru b’ibihugu bahuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu nama yaberaga muri Tanzaniya biga ku bibazo by’u Burundi.
bwiza.com
Ubwo inama yari irimbanyije nibwo Nkurunziza yamenyeshejwe inkuru mbi ko yahiritswe ku buyobozi, icyakurikiyeho ni uko Nkurunziza yagombaga guhita ashaka inzira yamusubiza mu gihugu neza cyangwa ku nabi ku bw’inyungu ze n’Abaturage ayoboye, nyuma y’amasaha atarenze 48 Nkurunziza yari yageze mu gihugu yinjiye anyuze iy’ibusamo.
Gen Niyombare Godefroid na bagenzi be bari bahuje umugambi wo guhirika ku butegetsi Nkurunziza bahise bahunga igihugu nyuma yo kuneshwa, kugeza n’ubu aho bari hakaba hatazwi. Gusa amakuru yagiye acicikana mu binyamakuru ni uko coup d’Etat yapfube bivuye ku kutumvikana ku uwagombaga kuba Perezida hagati ya Gen Niyombare na Gen Prime Niyongabo wanahise asubira ku ruhande rwa Nkurunziza.
Gen Cyrille Ndayirukiye, wahoze ari Minisitiri w’ingabo bivugwa ko yari yungirije Gen Niyombare muri uwo mugambi wa Kudeta, we yarafashwe hamwe na bagenzi be bagera kuri 27 ubu bakaba bakurikiranwe n’ubutabera bw’u Burundi, bashinjwa icyaha cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwabo,…ubu ubushinjacyaha bukaba bwarabasabiye gufungwa burundu.
niyombare-2
Ubwo aba basirikare bageragezaga guhirika Nkurunziza ku butegetsi, hari hashize ukwezi kumwe imyigaragambyo itangiye mu Burundi bamwe bamagana Nkurunziza kuri manda ye ya 3 benshi badahurizaho nawe n’ishyaka arimo CNDD FDD.
Kuva icyo gihe nta gahenge kari kaboneka mu gihugu, aho abarenga ibihumbi 200 bahunze igihugu naho abishwe bakaba barenga 400 nk’uko byagaragajwe na raporo ya Loni, ubu ubwicanyi bukaba bukigaragara mu gihugu, by’umwihariko ubu bwicanyi bukaba bumaze no guhitana abasirikare bakomeye nka Lt gen Adolphe Nshimiyimana,Major Jean Bikomagu, Lt Col Darius Ikurakure, Brg Gen Athanase Kararuza, Major Muhimpundu,…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *