Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwatangaje ko hari Abanyarwanda babiri n’Abanyekongo babiri bafungiwe muri kasho z’urwego rushinzwe ubutasi (ANR), bakurikiranweho kuba intasi z’u Rwanda.
Aya makuru yatangarijwe kuri televiziyo y’igihugu n’Umuvugizi w’igisirikare, Gen. Maj. Sylvain Ekenge Bomusa ku mugoroba w’uyu wa 27 Ukuboza 2022. Yari kumwe n’Umuvugizi wa Polisi na Minisitiri wungirije ushinzwe umutekano w’imbere.
Aba Banyarwanda ni Dr Nshimiyimana Biseruka Juvénal wayoboraga umuryango utari uwa Leta witwa AHDO (African Health Development Organization) na Murokore Mushabe Moses wari ushinzwe ibikorwa by’uyu muryango mu ntara ya Kasai.
Ikinyamakuru Jeune Afrique mu kwezi gushize cyatangaje ko batawe muri yombi tariki ya 30 Kanama 2022, kandi ko tariki ya 4 Ugushyingo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yandikiye mugenzi we wo muri RDC, asaba ko barekurwa nta mananiza.
Minisitiri Biruta yasobanuye ko ibikorwa bikomeje muri RDC byibasira Abanyarwanda ari byo byatumye Nshimiyimana na Mushabe n’urwego rw’iki gihugu rushinzwe ubutasi, aboneraho kwamagana itotezwa rikokorerwa Abanyarwanda babayo.
Gen. Maj. Ekenge we yatangaje ko Mushabe asanzwe ari umusirikare w’u Rwanda, ariko ngo “akaba yarihishaga” mu muryango wa AHDO. Ngo we na Nshimiyimana, usibye kwinjirira abasirikare bake b’igihugu, bari barinjiriye n’abanyapolitiki bo ku rwego rwo hejuru, abashoramari n’abo muri za sosiyete sivile.
Yakomeje asobanura ko abagenzacyaha bo muri ANR bakoze iperereza muri telefone ya Mushabe, basanga yarageraga ahantu h’ingenzi mu murwa mukuru, Kinshasa, abifashijwemo na bamwe mu basirikare bakuru ba RDC barimo abari ku rwego rwa Général.
Gen. Maj. Ekenge yatangaje ko abandi barimo: Nshimiyimana, Colonel Mugisha Ruyumbu Santos usanzwe ari umusirikare wa RDC na Nsengiyumva Nganji Remy uzwi nka Juma ukekwaho kuba Umunyekongo, bari barashinze amashami ya AHDO mu ntara zitandukanye zirimo: Kwango, Kwilu, Kasai, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Uyu musirikare yamenyesheje Abanyekongo ko abagenzacyaha bakomeje iperereza bifashishije ibimenyetso bakuye muri aba bafashwe, hagamijwe gusenya umuyoboro yemeza ko ari uw’abanyabyaha barimo abasivili n’abasirikare.



2 Responses
Leta ya RDC irashinja abarimo Abanyarwanda 2 na Colonel w’Umunyekongo kuba intasi z’u Rwanda
Ariko kongo wayinekaho iki koko uretse gukeka ibitariho.
Ubwo se abakongomani bari mu Rwanda bakomeye mu nzego zitandukanye ki ntawe ubagendaho kandi bizwi ko bahira muri Kingo?
Leta ya RDC ifunze abarimo Abanyarwanda 2 na Colonel w’Umunyekongo ibashinja kuba intasi z’u Rwanda
Ekenge ubaguzi nachuki kumbuka kwamba wewe nidjeshi lainshi haifai kutumikia chtilombo raiyambele .