Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FARDC, cyatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR utakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC, Major General Léon-Richard Kasonga, mu kiganiro cy’umutekano yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa, tariki ya 30 Gicurasi 2022. Cyitabiriwe n’Umuvugizi wa Polisi ya RDC n’uwa guverinoma, Patrick Muyaya.

Uyu musirikare yahakanye ubufatanye Leta y’u Rwanda ishinja FARDC kugirana n’uyu mutwe witwaje intwaro ugizwe n’abarimo abakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yasobanuye ko batakorana n’umutwe winjiye muri RDC, ukica abaturage ndetse ugakora n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ku kuba Leta y’u Rwanda ivuga ko FDLR ari ikibazo ku mutekano warwo, Gen. Kasonga yagaragaje ko uyu mutwe nta kibazo ugiteye muri ibi bihugu byombi kubera ko ngo FARDC yawurwanyije, ikawutsinda.

Gen. Kasonga yabajije ati: “Ni abasirikare bangahe ba Congo baguye mu rugamba rwo kurwanya FDLR? Ba papa, ba mama, abana bacu, bashiki bacu n’abahungu bacu biciwe muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu bikorwa byo kurwanya FDLR ni bangahe?

Twarwanyije n’ingoga ndetse n’ubushake bwinshi aba baterabwoba batsindiwe iwabo, bityo rero kuri ubu ntabwo bagiteye ikibazo ku mutekano w’igihugu bakomokamo. Bagaragara ari 10, 8, 9 ahantu hamwe cyangwa ahandi, bashakisha ibiryo n’imiti kugira ngo babeho, ariko si umutwe ufite ububasha bwo guhungabanya ituze ry’abaturage cyangwa umutekano w’iwabo.”

Uyu musirikare kandi yagereranyije FDLR na LRA (Lord Resistance Army) ya Joseph Kony, yarwanyaga ubutegetsi bwa Uganda, ikaba yarirukanywe ku butaka bwa RDC. Ati: “Nta gitero FDLR igaba ku Rwanda, nta munsi n’umwe ibikora. Uyu mutwe twarawutsinze […] Aba bantu baratsinzwe nka LRA ikomoka muri Uganda. Mu mitwe yaranduwe harimo FDLR.”

Gen. Kasonga avuze ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda nyuma y’aho tariki ya 23 Gicurasi 2022, igisirikare cy’u Rwanda cyashinje FARDC n’uyu mutwe kurasa za roketi mu karere ka Musanze no gushimuta abasirikare bacyo babiri bari ku burinzi.

Soma Izindi Nkuru

24 Responses

  1. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Ubundi Bible ivugako imirimo yanyuma ariyo izahesha iyambere agaciro.Rero turabiziko bigeze kurwanya uwomutwe wasize ukoze Genocide muRwanda.Ariko ubu kubabariyungiye kurwanya M23,ibyongibyo bishobora gutesha agaciro ibyiza bakoze byose.

    1. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
      Ibibera kuriyisi byose Imana irabireba.

      Niyo mpanvu ukuri nibinyoma bidashobora gukorana.
      Tubitege amaso tuzabireba nyuma.Ariko Yesu niwe nzira n’ukuri n’ubugingo idafite Yesu ntushobora gukoresha ukuri.

    2. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
      Ibibera kuriyisi byose Imana irabireba.

      Niyo mpanvu ukuri nibinyoma bidashobora gukorana.
      Tubitege amaso tuzabireba nyuma.Ariko Yesu niwe nzira n’ukuri n’ubugingo idafite Yesu ntushobora gukoresha ukuri.

  2. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Ubundi Bible ivugako imirimo yanyuma ariyo izahesha iyambere agaciro.Rero turabiziko bigeze kurwanya uwomutwe wasize ukoze Genocide muRwanda.Ariko ubu kubabariyungiye kurwanya M23,ibyongibyo bishobora gutesha agaciro ibyiza bakoze byose.

  3. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Congo Irirengagiza ikibazo nkana kandi ibizi neza ko ikorana na FDLR

  4. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Congo Irirengagiza ikibazo nkana kandi ibizi neza ko ikorana na FDLR

  5. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Uyu mu General rwose n’umuti w’amenyo? Gute uvuga ko mwatsinze umutwe wa FDRL na LRA kandi muzi neza ko ubwanyu M23 yahise ibamerera nabi mugakwira imishwaro aho mwananiriwe no gufata agace na kamwe? Ayo macenga no kwiyemera ko muri Number 8 muri afurika mufite igisirikare gikomeye ahubwo nge navuga ngo aba 8 duhereye inyuma wenda.

  6. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Uyu mu General rwose n’umuti w’amenyo? Gute uvuga ko mwatsinze umutwe wa FDRL na LRA kandi muzi neza ko ubwanyu M23 yahise ibamerera nabi mugakwira imishwaro aho mwananiriwe no gufata agace na kamwe? Ayo macenga no kwiyemera ko muri Number 8 muri afurika mufite igisirikare gikomeye ahubwo nge navuga ngo aba 8 duhereye inyuma wenda.

  7. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Arko ndumva uyumusirikali yunga muryamugenziwe nyakubahwa General, KABAREBE nawe yavuze ko FDRL ntakibazo igiteje kugihugu (Urwanda) kuko Batsinzwe ndetse,Banazimye,Murumva ko Ababagabo Batatubeshya Mubyukuri.

  8. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Arko ndumva uyumusirikali yunga muryamugenziwe nyakubahwa General, KABAREBE nawe yavuze ko FDRL ntakibazo igiteje kugihugu (Urwanda) kuko Batsinzwe ndetse,Banazimye,Murumva ko Ababagabo Batatubeshya Mubyukuri.

  9. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    UKOBYAGENDAKOSE HASHAKWE AMAHORO.

  10. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    UKOBYAGENDAKOSE HASHAKWE AMAHORO.

  11. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Ndumva muzehe wacu pouro Kagame yaduha akazi tukajya guhana ziriya nyeshyamba zigize kagarara kuko
    dufite umwanya

  12. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Ndumva muzehe wacu pouro Kagame yaduha akazi tukajya guhana ziriya nyeshyamba zigize kagarara kuko
    dufite umwanya

  13. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Ndumva muzehe wacu pouro Kagame yaduha akazi tukajya guhana ziriya nyeshyamba zigize kagarara kuko
    dufite umwanya

  14. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Ndumva muzehe wacu pouro Kagame yaduha akazi tukajya guhana ziriya nyeshyamba zigize kagarara kuko
    dufite umwanya

  15. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Hahhh arko arabeshya injiji!!! Turasobanukiwe FDRL irahari Kandi bayitera inkunga kuri ubu bitwaje ngo uRwanda turi inya ya M23

  16. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Hahhh arko arabeshya injiji!!! Turasobanukiwe FDRL irahari Kandi bayitera inkunga kuri ubu bitwaje ngo uRwanda turi inya ya M23

  17. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    None x niba barawurwanyije bakawutsinda uracyakorayo iki???
    Ibyo ni ukuvuga ibyo atanatekerejeho p.
    Gusa babivuga batabivuga ntago abanywrwanda dufite ubwenge buke byo kutabona icyo bashaka

  18. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    None x niba barawurwanyije bakawutsinda uracyakorayo iki???
    Ibyo ni ukuvuga ibyo atanatekerejeho p.
    Gusa babivuga batabivuga ntago abanywrwanda dufite ubwenge buke byo kutabona icyo bashaka

  19. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Twiteguyekwirwanaho mugihemuyobye umutoni Nukokera Gusagira rwanda Hato ntago turi injiji bsbkinishagutyo ukomwiboneye

  20. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Twiteguyekwirwanaho mugihemuyobye umutoni Nukokera Gusagira rwanda Hato ntago turi injiji bsbkinishagutyo ukomwiboneye

  21. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Aze mu Rwanda yiyamamarize kuba Rudasumbwa, simple

  22. Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
    Aze mu Rwanda yiyamamarize kuba Rudasumbwa, simple

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *