Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yiyemeje gukurikirana abafite umugambi n’abakomeje guhohotera Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya kuri uyu wa 19 Kamena 2022. Yagize ati: “Guverinoma binyuze muri serivizi zihariye itanga, by’umwihariko polisi iri gushakisha abo bose bashaka gukorera urugomo Abatutsi. Nibafatwa, bazakurikiranwa n’amategeko. Ntihabeho urujijo kandi duharanire ubumwe bw’igihugu.”
Muyaya yasubizaga ubutumwa burebure bw’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC (UNHJO), buvuga ko hagaragaye amashusho y’abantu bahamagarira abandi guhohotera Abatutsi no kwangiza ibyabo.
Aka kanama kati: “N’ubwo Leta ya Congo yasabye ko habaho ituze, guhagarika urugomo no kwimakaza ubumwe, UNJHO yabonye amashusho agaragaza neza abantu bahamagarira abandi kugaba ibitero ku bantu n’imitungo yabo, hashingiwe ku bwoko (Abatutsi) cyangwa ubwenegihugu.”
Aka kanama kavuze ko kabonye andi mashusho agaragaza abafite imihoro, bafite umugambi wo gushyira mu bikorwa uru rugomo. Kati: “Nyuma y’iri hamagara, andi mashusho yatangiye gukwirakwira, agaragaza abantu bafite imihoro n’ubuhiri biyemeje kubishyira mu bikorwa.”
UNHJO yamaganye ibi bikorwa, isaba ko aba bantu bakurikiranwa, bagahanwa n’amategeko. Iti: “Iramagana bikomeye ibi bikorwa kandi yibutsa guhamagarira abantu gukora urugomo n’urwango ari ibikorwa byo kwamaganwa kandi ababikora bakwiye gukurikiranwa, bagahanwa hashingiwe ku mategeko.”
Si aka kanama gusa kagamanye ibi bikorwa kuko na Bintou Keita uyobora misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO, na we yarabikoze, anahamagarira abatuye muri iki gihugu kunga ubumwe.
Guhamagarira abantu gukora urugomo n’ibikorwa by’urugomo bikomeje mu gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 wiganjemo Abatutsi uri mu mirwano n’ingabo za Leta, no mu gihe ubutegetsi bwa RDC bushinja Leta y’u Rwanda kuwufasha.

6 Responses
Leta ya RDC yiyemeje gukurikirana abakomeje guhohotera Abatutsi
Byavuzwe neza bityo abatutsi bibasiye abaturage binyuze muri m23 bafatirw ibihano bikomeye kuko mu gitabo cyera cy Imana handitswemo ngo. ntakibuza ibisitaza kuza ariko ubizana azabonishyano.

Ese ko bavugango barabyamaganye ntibafate abari kubikora kd ari abayobozi?
Gusa leta niyirukane abakoze ibyaha mu Rwanda kuko nibo barikwigisha Aba congomani ibyobakoze

Nonese ko muguhana bazahera kuri Tshisekedi, nabamungirije kuko nibo batanze rugari, abatutsi bari congo bashize, bamaganye batinze, birabazwa iyitwa Cabinet ya RDC yose.