Icyamamare mu muziki muri Tanzania, Afurika y’i Burasirazuba ndetse n’igice kinini cya Afurika; Diamond Platinumz yasabye ubuyobozi ko bwakwita izina rye agace atuyemo ariko ntibyahabwa agaciro.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Global Publishers gikorera muri iki gihugu, aravuga ko Diamond yari amaze igihe kirekire asaba leta ko yakwitirirwa agace ka Mivumoni gaherereye mu murwa mukuru, Dar es Salam.
Umwe mu baturanyi ba Diamond aravuga uko yumva ubusabe bw’uyu muhanzi washakaga icyubahiro muri aka gace.
“Diamond atekereza ko kubera ko ari icyamamare, ubwo nyine agace Mivumoni kaba kameze nk’aho ari ake.”
Christina Chilumba, umuyobozi ushinzwe gutanga amakuru yemeje ko koko Diamond yatanze ubu busabe ariko Deogaratius Kamugisha yari yamaze guhabwa umwanya wo kuyobora aka gace. Ibi bivuze ko Mivumoni igomba kwitirirwa Kamugisha mu mwanya wa Diamond.
Kamugisha we aravuga ko bafata iki cyemezo cyo kumwitirira aka gace atari ahari, dore ko yari amaze imyaka itatu.
“Bampaye aka gace mu gihe nari maze imyaka itatu ntaba aha ngaha”.
Diamond ntabwo yabonetse ku murongo wa telephone, ni bwo Global Publishers yahise yegera ureberera ingungu ze (Manager), Hamis TaleTale avuga ko adashobora kuvuga ku bintu bitajyanye n’umuziki.
“Biramutse bijyanye n’ibitaramo cyangwa umuziki muri rusange nagira icyo mbivugaho. Ariko ibijyanye n’aka gace rwose nta kintu natangaza.” Tale.
Tuyizere Jean de Dieu


