Leta ya Uganda ikomeje gushinja iterabwoba Abanyarwanda yataye muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho Leta y’ u Rwanda yanditse isaba ibisobanuro iya Uganda ku ifungwa rya hato na hato ry’ abaturage bayo mu buryo budasobanutse, Leta ya Uganda yemeje ko igiye kugira icyo ibikoraho.
Mu mpera z’ umwaka wa 2017, Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda nibwo yasabye Uganda gutanga ibisobanuro ku banyarwanda batabwa muri yombi mu buryo budasobanutse.
Nk’uko byagiye bitangazwa mu binyamakuru bitandukanye, Leta ya Uganda yagiye ivuga ko Abanyarwanda yataye muri yombi ari abakekwaho ibyaha by’ iterabwoba ndetse bakaba baranshyikirijwe ubutabera mu nkiko zinyuranye bitewe n’ aho bafatiwe.
Ibi byashimangiwe n’ Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga muri Uganda, Patrick Mugoya aho avuga ko abo banyarwanda batawe muri yombi bikurikije amategeko nk’ uko tubikesha Chimprerports.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mugoya uri mu kiruhuko yatangaje ko azagira icyo atangaza mu minsi iri imbere , agira ati « Abo banyarwanda bari mu maboko y’ inzego z’ umutekano bakekwaho ibyaha by’ iterabwoba ndumva tuzabisobanura neza mu gihe cya vuba ».
Umubano w’ ibihugu byombi wakomeje kurangwa n’ agatotsi nubwo Leta zombi zikomeje guceceka ariko bigaragara ko ibibazo biri mu maboko yabashinzwe dipolomasi ku mpande zombi.
Amakuru avuga ko abanyarwanda babarizwa mu magereza makuru yo muri iki gihugu, abenshi bagiyeyo ku bw’ impamvu zo gushakisha imibereho ndetse n’ abandi bajyayo bagiye gusura inshuti n’ abavandimwe babo.
Bivugwa ko abanyarwanda bagera kuri 350 bafungiye muri Gereza ya Kisoro, 420 bari muri Gereza ya Kabale naho muri Gereza Nkuru y’ i Kampala ahitwa i Ruziri hafungiye abanyarwanda 180.
Benshi muri bo ngo ni abagiye muri Uganda mu buryo burimo ubujiji kuko iyo bambukaga umupaka bageze ku ruhande rwa Uganda ngo bahabwaga uruhushya (jeto) rw’ umunsi umwe mu gihe bifuzaga nk’ amezi abiri cyangwa se atatu bitewe no kutamenya gusoma ntibabimenye.
Ibi byabaye ahanini ku bafite indangamuntu zabo nk’ uko biteganywa n’ itegeko ryo gukoresha indangamuntu imwe ku banyarwanda , abanyakenya ndetse n’ abanya uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Suleiman Hakiza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *