Leta ya Uganda iratangaza ko igitegura inama ya 2 yagombaga kuyihuza n’u Rwanda i Kampala

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Uganda iratangaza ko ikiri gutegura inama ya kabiri ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Luanda, hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse ko ishishikajwe no kurangiza ibibazo ibihugu byombi bifitanye nubwo ibimenyetso bigaragaza ibindi.

Ni mu gihe bimwe mu binyamakuru byari bikomeje kugaragaza ko Guverinoma ya Uganda ishobora kuba idashishikajwe n’ibyo biganiro ubusanzwe byari biteganyijwe kuba kuwa 16 Ukwakira ariko bikaba bitarabaye.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yabwiye VOA ko inama iri hafi kuba. Ati: “Nk’uko mubizi hashize nk’ukwezi inama ya mbere ibereye i Kigali. Ubutegetsi bwa Uganda buri gukora ibishoboka byose ngo iyo nama ibeho mu gihe gito cyane.”

Yakomeje avuga ko impamvu inama itabaye ari ukubera bamwe mu bayobozi ba Uganda barebwa n’iyi nama bari bakigiswe n’indi mirimo.

Bimwe mu byo iyi komisiyo igomba gushyira mu bikorwa harimo kubaha ubusugire bwa buri gihugu, kwirinda no guhagarika ibikorwa byo guhungabanya ikindi gihugu no gufungura imipaka.

Ofwono Opondo yabajijwe ku barwanyi u Rwanda ruherutse gufata bagize uruhare mu gitero giherutse kugabwa i Musanze, bagatanga ubuhamya ko binjijwe mu mitwe ishaka guhungabanya ubutegetsi bari muri Uganda, abazwa niba ibi bidashinja Uganda.

Aha yagize ati: “ Bashobora kwerekana abantu abo ari bo bose mu itangazamakuru batanga ubuhamya. Nk’uko twabivuze kuva na mbere, ibyo byose ni bimwe mu bigomba kuganirwaho bikubiye mu masezerano abakuru b’ibihugu bombi basinye. Ndibaza ko mbere y’inama bazaba baduhaye amazina y’abo bantu kugirango turebe aho bahuriye na Uganda. Naho umuntu uwo ari we wese, ashobora gutanga ubuhamya bitewe n’imibereho arimo. Wamenye ute se ko uwo muntu aba atabikoze ku gahato ”.

Yakomeje agira ati: “ Ibyo ari byo byose niba bemeza ko bavuye muri Uganda ntawubahase kubivuga, hari ubuhanga bugezweho buriho kandi bwemewe, bushobora kwemeza cyangwa guhakanya ko ubuhamya umuntu yatanze yabutanze kku bushake cyangwa ku gahato .”

Abakurikiranira hafi politiki z’ibihugu byombi ariko bavuga ko amahirwe yo gutanga umusaruro ufatika kw’ibi biganiro agerwa ku mashyi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *