Leta ya USA yataye muri yombi icyihebe cyashakaga kwica Bush wabaye Perezida

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, rwataye muri yombi icyihebe cya Islamic State (ISIS) rukekaho gutegura umugambi wo kwica George Walker Bush wabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2009.

Iki cyihebe ni Umunya-Iraq witwa Shibab Ahmed Shibab w’imyaka 52 y’amavuko, uba muri Leta ya Ohio muri iki gihugu guhera mu mwaka w’2020, nk’impunzi itarabona ibyangombwa.

Nk’uko BBC yabitangaje, FBI yatahuye ko Shibab yifashishije abandi bantu, yinjije muri USA ibyihebe byagombaga gushyira mu bikorwa uyu mugambi, abinyujije muri Mexique.

Muri byo, harimo bibiri byahoze mu rwego rw’ubutasi rwa Iraq, bikaba ari inzobere mu bitero byo kwica abantu.

Shibab yemereye uru rwego ko koko yari afite umugambi wo kwica Bush, ngo kubera ko uyu munyapolitiki yishe abaturage ba Iraq benshi, akanasenya igihugu cyabo.

Ngo nta kibazo yari afite cyo kuba yapfira muri iki gitero cy’ubwiyahuzi, kubera ko yari kuzaba ageze ku cyo yifuzaga kandi akigizemo uruhare rutaziguye.

FBI ivugwaho gutahura uyu mugambi wa Shibab na bagenzi be, yifashishije ikoranabuhanga, aho yashoboye kumva ikiganiro cy’ibanga bagiranaga.

Ku butegetsi bwa George W. Bush ni bwo Saddam Hussein wayoboraga Iraq yatawe muri yombi, bikorwa n’ingabo za USA mu Kuboza 2003.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *