Leta yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa 25,000 rwf yo kumutunga

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021 yatangaje ko yafashe ingamba zo kunganira amashuri yisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro muri gahunda yo kugaburira abana, bitewe n’uko igihembwe bari kwiga cyabaye kirekire kuruta uko byari bisanzwe.

Amashuri agomba kunganirwa ni aya Leta ndetse n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano acumbikira abanyeshuri. Iti: “Nk’uko byagaragaye, igihembwe cya mbere cy’amashuri kizagira iminsi myinshi kurenza uko yari isanzwe. Ni muri urwo rwego Leta yafashe ingamba zo kunganira ayo mashuri kuri iyo minsi y’inyongera, hagamijwe gufasha gutunga abo banyeshuri.”

Minisiteri y’Uburezi mu ibaruwa yandikiye abayobozi b’uturere twose, ikomeza ivuga hakozwe imibare, bigaragara ko buri munyeshuri azagenerwa amafaranga y’u Rwanda 25,000. Iti: “School feeding yabazwe ku buryo buri mwana agenewe amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000rwf).”

Ibigo by’amashuri bya Leta n’ibifashwa na Leta ku bw’aya masezerano, birasabwa gusaba aya mafaranga yagenewe abanyeshuri byifashishije ububiko bw’amakuru bwabyo, bishingiye kuri iyi baruwa yandikiwe abayobozi b’uturere.

Iki gihembwe cyatangiye tariki ya 2 Ugushyingo 2020, abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bamara ibyumweru bine basubiramo ibyo bize mu gihembwe cya mbere cyahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19. Ibindi byumweru 14 byateganyirijwe amasomo n’ibizamini by’igihembwe cya kabiri.

Hari ibigo by’amashuri byishyuje menshi byitwaje uburebure bw’igihembwe

Tariki ya 13 Ukwakira 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara ingengabihe y’uko amasomo asasubukurwa.

Amakuru agera kuri Bwiza yemeza ko nyuma y’aho, hari abayobozi mu bigo by’amashuri ndetse n’inteko rusange z’ababyeyi zateranye, barebera hamwe aho imyiteguro y’isubukurwa ry’amashuri. Mu byemezo byafatiwe muri izi nama, harimo ko “bitewe n’iminsi yiyongereye ku gihembwe cya kabiri, amafaranga y’ishuri yiyongereye.”

Nko mu Ishuri rya Siyansi rya Musanze (Ecôle des Sciences de Musanze) rya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri rifashwa na Leta, bigaragara ko tariki ya 26 Ukwakira 2020 hateranye inama y’ubuyobozi bwaryo n’Inteko Rusange y’ababyeyi barireremo.

Iyi nama yafatiwemo ibyemezo birimo ko muri iki gihembwe ababyeyi bafite abana biga mu wa 3, uwa 5 n’uwa 6 w’amashuri yisumbuye bishyura amafaranga y’ishuri asanzwe 84,000 rwf n’andi 40,000 rwf y’inyongera atewe n’iminsi yiyongereye ku gihembwe cya kabiri. Ababyeyi bafite abana biga mu mwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 1 w’ayisumbuye basabwe kurenzaho 30,000 rwf bitewe n’iyi minsi yiyongereye ku gihembwe cya kabiri.

“Turabanza dukurikirane tumenye amakuru” Minisitiri w’Uburezi

BWIZA kuri uyu wa 5 Gashyantare 2021 yabajije Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine uko bizagenda ku babyeyi bamaze kwishyura amafaranga yose arimo n’aya y’inyongera yashingiraga ku burebure bw’igihembwe cya kabiri.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko babanza gushaka kuri iki kibazo, ati: “Turabanza dukurikirane tumenye amakuru.”

Gusa uyu muyobozi yavuze ko iyi nkunga ya 25,000 rwf yagenewe buri munyeshuri ucumbikirwa muri ibi bigo by’amashuri bifashwa na Leta, idakuraho ko ababyeyi bishyura amafaranga y’ishuri [asanzwe], ati: “Kuko ntabwo ahagije.”

Yakomeje agaragaza ikibazo cy’ababyeyi batishyuye amafaranga y’igihembwe cya kabiri bavuga ko bari barishyuye icya mbere. Arasaba aba babyeyi kwishyura, anabibutsa ko iyi nkunga idakuraho ko bagomba kwishyurira abana.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Leta yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa 25,000 rwf yo kumutunga
    Byiza cyaaane! Turashimira Leta yatekereje iki gikorwa cy’indashyikirwa mu rwego rwo kunganira ababyeyi kuko ubukungu bw’ababyeyi benshi budahagaze neza muri iyi minsi.
    Ariko turasaba ko bibaye byiza MINEDUC yashyiraho umubare ntarengwa w’amafaranga ibigo byasaba ababyeyi yakwiyongera kuri ibi bihumbi 25 bizatangwa na Leta kuko hari ibigo bimwe na bimwe byari byakabije mu gusaba ababyeyi amafaranga yo kurangiza iki gihembwe.
    Urugero: Nko kuri GS Sainte Bernadette i Save bari basabye 62,500 F.
    Ababyeyi benshi barerera kuri iki kigo babonaga bari bakabije.

    1. Leta yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa 25,000 rwf yo kumutunga
      Byaba byiza cyane Leta igiye yunganira n’amashuri yigenga kuko nayo aba yahuye n’ikibazo atiteze kandi afasha igihugu mu kurera abana b’U Rwanda

    2. Leta yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa 25,000 rwf yo kumutunga

  3. Leta yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa 25,000 rwf yo kumutunga
    Nonese ko bageneye Ababa biga mubigo bya Let’s naho abiga mur private no ntacyo babategenyiriza???

  4. Leta yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa 25,000 rwf yo kumutunga
    Nonese ko bageneye Ababa biga mubigo bya Let’s naho abiga mur private no ntacyo babategenyiriza???

  5. Leta yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa 25,000 rwf yo kumutunga
    M F Ibigo bimwe byari byakabije urugero: Tvet school Kavumu 05/02/2021 yasabye ababyeyi 50000rw kumwana umwe.
    Ese amafaranga Ibigo byari byongeyeho zavuyeho?

  6. Leta yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa 25,000 rwf yo kumutunga
    M F Ibigo bimwe byari byakabije urugero: Tvet school Kavumu 05/02/2021 yasabye ababyeyi 50000rw kumwana umwe.
    Ese amafaranga Ibigo byari byongeyeho zavuyeho?

  7. Leta yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa 25,000 rwf yo kumutunga
    M F Ibigo bimwe byari byakabije urugero: Tvet school Kavumu 05/02/2021 yasabye ababyeyi 50000rw kumwana umwe.
    Ese amafaranga Ibigo byari byongeyeho zavuyeho?

  8. Leta yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa 25,000 rwf yo kumutunga
    M F Ibigo bimwe byari byakabije urugero: Tvet school Kavumu 05/02/2021 yasabye ababyeyi 50000rw kumwana umwe.
    Ese amafaranga Ibigo byari byongeyeho zavuyeho?

  9. Leta yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa 25,000 rwf yo kumutunga
    Iki gikorwa Leta yakoze ni icyo gushimwa na buri wese!!!
    Leta ifashe no mu kugena amafaranga yakwiyongeraho mu bigo by’amashuri yigenga kuko bari gukabya bakaka menshi.

  10. Leta yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa 25,000 rwf yo kumutunga
    Iki gikorwa Leta yakoze ni icyo gushimwa na buri wese!!!
    Leta ifashe no mu kugena amafaranga yakwiyongeraho mu bigo by’amashuri yigenga kuko bari gukabya bakaka menshi.

  11. Leta yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa 25,000 rwf yo kumutunga
    Iki gikorwa ninyamimbwa ndashima leta yacu ikomeje kutubera maso nsaba n ababyeyi ko bashyiraho umuhate wo kwishyura amafaranga y igihembwe cyakabiri numbwo ibi bihe bitoroshye murakoze cyane

  12. Leta yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa 25,000 rwf yo kumutunga
    Iki gikorwa ninyamimbwa ndashima leta yacu ikomeje kutubera maso nsaba n ababyeyi ko bashyiraho umuhate wo kwishyura amafaranga y igihembwe cyakabiri numbwo ibi bihe bitoroshye murakoze cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *