Urukiko Rukuru rw’i Ontario mu Canada rwemeje ko umuntu utiyumva nk’umugabo cyangwa umugore byuzuye (non-binary) agomba kwishyurirwa na leta amafaranga yo gukora operasiyo yo gushyirwaho igitsina cy’umugore, ariko agasigarana n’igitsina cy’umugabo gikora neza.
Uwo muntu, wahawe inyuguti K.S. mu rwego rwo kurinda ubuzima bwe bwite, yatsinze urubanza rwari rumaze imyaka ibiri ruburanwa, nyuma yo kurega Ishami ry’Ubwishingizi mu kwivuza rya Ontario (OHIP) ryari ryanze kwishyura iyo operasiyo.
Iyo operasiyo, izwi ku izina rya penile-sparing vaginoplasty, izakorwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari ho honyine ishobora gukorerwa. K.S. arifuza ko yubakirwa igitsina cy’umugore (neo-vagina) ariko atavanyweho igitsina cye cy’abagabo. Abaganga bamukurikirana bavuze ko afite gender dysphoria idasanzwe kandi amaze igihe kirekire yihuje n’ubuzima bw’abagore.
Ubwishingizi bwa leta bwaburanye buvuga ko iyo operasiyo itemewe n’amategeko y’ubuvuzi muri Canada kandi ikaba idasanzwe kuko itangiza igitsina gisanzwe, ariko urukiko rwanzuye ko uburyo bwose bwa vaginoplasty bwemewe, kabone n’iyo hatakorwa penectomy (gukuraho igitsina cy’umugabo).
Urukiko rwategetse ko leta y’Ontario yishyura igera kuri $70,000 (Arenga miliyoni 100 Frw) azakoreshwa muri iyo operasiyo no mu ngendo zijyanye na yo. Uretse ibyo, K.S. yahawe n’indishyi zingana na $23,250.
Icyemezo cy’urukiko ni kimwe mu byemezo bifatwa nk’ibishya kandi binyuranye n’amategeko asanzwe y’ubuvuzi muri Canada. Leta y’Ontario ifite igihe kugeza ku itariki ya 23 Kamena 2025 kugira ngo ijurire urubanza mu Rukiko Rukuru rw’Ikirenga rwa Canada.


