Leta yemerewe kwica — AIGP Asuman Mugenyi

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wungirije w’igipolisi cya Uganda ushinzwe ibikorwa byacyo, AIGP Asuman Mugenyi mu cyumweru gishize yibukije abaturage bijandika mu bugizi bwa nabi bushingiye kuri politiki ko baba bafite ibyago byinshi byo kuraswa ndetse ntiyahisha ko leta yemerewe kwica.

AIGP Mugenyi avuga ko ari yo mpamvu igipolisi n’igisirikare byoherezwa aho gukorera byitwaje intwaro. Ibi yabitangarije mu nama y’umutekano ibanziriza amatora muri Sheema y’Amajyaruguru. Ni inama yari yanitabiriwe n’abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi barimo perezida wa FDC, Patrick Amuriat Oboi.

AIGP Mugenyi yavuze ko baba bafite inshingano z’akazi aho baba bagomba gukoresha imbaraga z’umurengera nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Ati: “ Niyo mpamvu dufite ibi. Niyo mpamvu mfite imbunda ariko mutazifite. Leta yemerewe kwica .”

Dushobora kukwica tukanatanga impozamarira ,” uwo ni AIGP Mugenyi wakomeza atangaza ibi mu gihe abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bamwumvaga bakarebana bumiwe.

Perezida wa FDC, Patrick Oboi ariko ntiyaripfanye ahita asaba AIGP Mugenyi kureka gukoresha ayo magambo y’iterabwoba mbere y’igikorwa cy’amatora.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Uyu muyobozi ushinzwe ibikorwa by’igipolisi cya Uganda, bivugwa ko mu mwaka ushize, mu gihe cy’impaka ku ihindurwa ry’itegeko nshinga, yabujije bamwe mu badepite kwiyamamariza mu bice badahagarariye, nyuma yasobanuye ko igipolisi kidashyigikiye iyicwa ry’inzirakarengane z’Abagande.

Icyo gihe akaba yaratangaje ko umupolisi uzijandika muri ubwo bwicanyi azabibazwa.

Icyo gihe yagiraga ati: ‘ Niyo mpamvu mbwira abakozi banjye ko iyo urashe umuntu uri gukora ibyo yemerwe n’amategeko, ibyiza nawe wakwitunga imbunda .”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *