InShot_20241221_121716359

Leta yohereje Jose Chameleone hanze y’igihugu kwivuza

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kohereza umuhanzi w’icyamamare Jose Chameleone hanze y’igihugu kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuye, nyuma y’uko amaze iminsi arwariye mu bitaro kubera uburwayi bwaturutse kugukoresha ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’Ubutegetsi ushinzwe Urubyiruko n’Imibereho y’Abana, Hon. Balaam Barugahara Ateenyi, ni we watangaje iyi nkuru, aho yavuze ko yamenyesheje Perezida Museveni ikibazo cya Chameleone, maze hakorwa gahunda yo kumwohereza hanze y’igihugu kugira ngo avurwe n’abahanga mu buvuzi.

Hon. Balaam yavuze ko Chameleone ari umwe mu bahanzi bafitanye umubano wihariye kubera ibikorwa byinshi bagiranye mu gutegura ibitaramo mu myaka yashize.

Yagize ati: “Ndashaka gutanga ubufasha bwanjye kuri Jose Chameleone. Ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane nkorana na bo. Afite impano idasanzwe mu muziki kandi buri ndirimbo asohoye ihita ikundwa cyane mu gihugu no mu karere.”

Yongeyeho ko Perezida yashimye gutanga ubufasha kugira ngo Chameleone abone ubuvuzi bwihutirwa. Ati: “Nyuma yo gukira, dukeneye kumufasha gusubira mu buzima busanzwe no kongera kwiyubaka, kugira ngo akomeze gushimisha abafana be nk’uko yabikoraga mbere.”

Chameleone ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Uganda no mu karere, aho kurwara kwe byashenguye imitima ya benshi, aho abakunzi be bakomeje kumusabira kugira ngo akire vuba.

Biteganyijwe ko azavurirwa hanze y’igihugu, kandi hari icyizere ko azagaruka gukomeza gususurutsa abakunzi b’umuziki mu gihe kizaza.IMG 20241221 111834 IMG 20241221 111828 IMG 20241221 111831

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *