Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko zihangayikishijwe bikomeye n’ubuzima bw’imbohe zifungiye mu magereza yo mu Burundi nyuma y’urupfu rudasobanutse rwa Yakobo Bihozagara uherutse gupfira muri Gereza ya Mpimba.
Mu itangazo zashyize ahagaragara kuri uyu wa kane, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zababajwe bikomeye n’urupfu rwa Yakobo Bihozagara, wigeze kuba ambasaderi w’u Rwanda mu mahanga ndetse akaba yaranabaye minisitiri.

Yakobo Bihozagara yafashwe n’inzego z’umutekano z’u Burundi mu mpera z’umwaka ushize wa 2015 zimukekaho kuba intasi ya guverinoma y’u Rwanda. Mu mezi yose yari amaze afunze, yari ataragezwa imbere y’urukiko ngo amenyeshwe ibyaha ashinjwa cyangwa ngo aburanishwe kugeza ubwo kuri uyu wa Gatatu amakuru aje avuga ko yitabye Imana.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko urupfu rwa Bihozagara rubaye mu gihe n’ubundi hari hasanzweho impungenge z’imibereho y’imfungwa, mu gihe kandi hari n’amaraporo yemeza ko abantu bahora bafungwa mu buryo budasobanutse abandi bagakorerwa iyicarubozo ndetse hakaba n’ababurirwa irengero.
Amerika yasabye leta y’u Burundi kureka impuguke zigenga kimwe n’indorerezi za Loni n’abashinzwe uburenganzira bwa muntu muri A.U bakajya kugenzura uko byifashe muri gereza zo mu Burundi hatirengagijwe no gukora iperereza ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu rivugwa mu Burundi nk’uko iyi nkuru dukesha VOA isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


