Umubyigano mu gitarane cy’ivugabutumwa cyaberaga kuri uyu wa Kane mu nkengero z’umurwa mukuru wa Liberia ari wo Monrovia, wahitanye abantu 29.
Ibi byago byabaye mu masaha akuze cyane yo muwa gatatu no mu rukerera rwo kuwa Kane nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu.
Umuvugizi wa Polisi, Moses Carter, yavuze ko umubare w’abapfuye ari uw’agateganyo ushobora kwiyongera.
Amakuru arambuye kuri iki giterane ntabwo arasobanuka, gusa ibinyamakuru byo muri Liberia bivuga ko ari igiterane cya gikirisitu cyari cyabereye mu kibuga cy’umupira w’amaguru.
Umwe mu batangabuhamya witwa Emmanuel Gray w’imyaka 26, yabwiye AFP ko yumvishe urusaku rwinshi ahagana ku musozo akabona imirambo myinshi.
Igihugu cya Liberia ni imwe muri repubulika zimaze igihe kirekire muri Afurika ariko kiri no mu bya mbere bikennye kikaba kikiri kwiyubaka nyuma yo kuva mu ntambara hagati y’abaturage kuva mu 1989 kugeza muri 2003, ndetse n’icyorezo cya Ebola cyacyibasiye hagati ya 2014 na 2016.


