Abantu basaga 3000 bamaze gupfa mu gihe abandi benshi batarabarurwa nyuma y’imyuzure yatewe na serwakira yiswe Daniel mu burasirazuba bwa Libya nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi kuri uyu wa Kabiri.
Abamaze guhitanwa n’iyi myuzure mu Mujyi wa Derna mu burasirazuba barabarirwa mu 2000 kugeza ubu nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
Avugana n’iki kinyamakuru, Othman Abdul Jalil, minisitiri w’ubuzima muri guverinoma yashinzwe n’inteko ishinga amategeko, yavuze ko benshi mu bapfuye ari abo mu mujyi wegereye inyaja wa Derna.
Indi mijyi minini n’imito yakozweho n’imyuzure yatangiye muri weekend ishize irimo Benghazi, Bayda, Al Marj na Soussa.
Jalil kandi avuga ko umubare w’abantu baburiwe irengero ugera mu bihumbi ariko yirinda gutanga umubare nyawo.
Mbere yaho imibare yaturukaga muri Croix Rouge ya Libya yavugaga ko abamaze gupfa basaga 2800 kandi abenshi bishwe no kurohama cyangwa kugwirwa n’ibikuta by’inyubako zasenyutse.
Byibuze imiryango 7000 yaheze mu bice byibasiwe cyane, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje ngo babahakure nk’uko amakuru avuga.


