Mu Nyanja ya Mediterane hongeye kubera insanganya ubwo kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Kanama, abimukira batanu bagwaga mu mpanuka y’ubwato hafi y’igihugu cya Libya abandi bagera kuri 20 bakaba baburiwe irengero.
Igisirikare cyo mu mazi cya Libya cyatangaje ko ubwato bwarohamiye mu birometero 120 uvuye I Tripoli, aho mirambo itanu yarohowe hafi y’inkombe za Libya mu Nyanja ya Mediterane. Abapfuye ni umugore umwe n’umwana bo muri Maroc ndetse n’abagabo batat; umwe ukomoka muri Maroc, undi uva muri Somalia n’undi ukomoka muri Sudani. Abandi bantu bagera kuri 20 baburiwe irengero.
Umuvugizi w’igisirikare cyo mu mazi yongeyeho ariko ko abandi bimukira 65, biganjemo Abanyasudani, barohowe babifashijwe n’abarobyi.
Iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga ko ubwato bwarohamiye hafi y’Umujyi wa Khoms, mu birometero 120 ugana mu burasirazuba bw’Umurwa Mukuru, Tripoli. Ashingiye ku buhamya bw’abari mu bwato, Gen. Ayoub Kacem aravuga ko bushobora kuba bwari butwaye abantu 90.
Amato menshi atwaye abimukira yakunze kurohamira hafi ya Libya muri iyi myaka mikeya ishize. Muri Nyakanga, abimukira basaga 100 bapfiriye hafi y’Umujyi wa Khoms na none. Mbere y’ibi byago byo kuri uyu wa Kabiri, HCR n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (OIM) batangazaga ko byibuze abantu 426 bamaze gupfa kuva umwaka watangira bagerageza kwambuka ngo bajye I Burayi.


