Libya: Imirwano ikomeye yubuye mu mujyi wa Tripoli

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, mu murwa mukuru wa Libya, Tripoli, hubuye imirwano ubwo minisitiri w’intebe washyizweho n’inteko ishinga amategeko, Fathi Bashagha, yageragezaga kwigarurira ubutegetsi abwambura abo bahanganye banze gutanga ubutegetsi.

Ibiro bye byavuze ko Bashagha yinjiye muri Tripoli mu ijoro ryose nyuma y’amezi abiri yo kutumvikana hagati y’ubuyobozi buhanganye muri Libya, ariko agasubira inyuma nyuma y’amasaha y’imirwano ikaze mu murwa mukuru.

Iki kibazo nk’uko tubikesha France24, ngo gishobora gusubiza Libya mu ntambara ndende nyuma y’imyaka ibiri y’amahoro agereranyije, cyangwa kuyisubiza gucikamo kabiri hagati ya guverinoma ishyigikiwe n’uburasirazuba ya Bashagha n’ubuyobozi bwa Tripoli buyobowe na Abdulhamid al-Dbeibah.

Uku kutagira ubutegetsi buhamye kumaze gutera ihagarara ry’igice cy’inganda za peteroli za Libya, kandi byagabanyije igice kinini cy’amafaranga y’amanyamahanga yinjiraga mu gihugu. Dipolomasi yo gukemura ibibazo cyangwa gushyiraho amatora mashya iragenda biguru ntege.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, urusaku rw’intwaro ziremereye n’amasasu byumvikanye mu murwa mukuru, mu gihe amashuri yafunzwe n’urujya n’uruza rugahagarara.

Icyakora, mu bice byo hagati, kure y’imirwano yabereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Tripoli, nta kimenyetso cyerekana ibikorwa bya gisirikare mu gihe abahanganye na guverinoma ya Bashagha bakihagenzura.

Bashagha yari yinjiye muri Tripoli aherekejwe n’abarwanyi bafatanyije yizeye kwigarurira ubutegetsi ariko yahise ahura n’abo batavuga rumwe bari kumwe n’ingabo zakusanyijwe na Dbeibah, washyizweho binyuze mu nzira y’Umuryango w’Abibumbye umwaka ushize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *