Komisiyo y’amatora ya Libya yanze ku mugaragaro kandidatire y’umuhungu wa Col. Muammar Gaddafi, Saif al-Islam Gaddafi uherutse gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ni icyemezo iyi komisiyo yafashe kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2021, ishingiye ku miziro uyu muhungu afite irimo kuba ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, rumukurikiranyeho ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Saif kandi si we gusa komisiyo y’amatora yangiye kandidatire. Mu itangazo yageneye itangazamakuru, yavuze ko urutonde rw’abangiwe ruriho 25 muri 98 batangaje ko baziyamamaza, ariko amazina yabo ntaramenyekana.
Tariki ya 14 Ugushyingo ni bwo Saif yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Libya, akusa ikivi cya se wayoboye iki gihugu kugeza mu 2011 ubwo yicwaga n’abarwanyaga ubutegetsi bwe yari amazeho imyaka 40.


