Libya: Minisitiri w’Intebe Abdulhamid Dbeibah yarusimbutse

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Libya aravuga ko abantu bitwaje imbunda bateye imodoka ya Minisitiri w’Intebe wa Libya, Abdulhamid Dbeibah, mu murwa mukuru, Tripoli, kubw’amahirwe ahava ari muzima.

Amakuru yatangajwe na Al Jazeera avuga ko iki gitero cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ubwo umuyobozi w’agateganyo yasubiraga mu rugo.

Rimwe mu masasu ryinjiye mu kirahure cy’imodoka ya minisitiri w’intebe, ariko we n’umushoferi we bararokoka nta nkomyi.

Amashusho yihariye yabonwe na Al Jazeera yerekanaga ibisa nk’imodoka ya Dbeibah ifite imyobo y’amasasu mu birahure.

Amakuru avuga ko amasasu yarashwe n’imbunda zoroheje, nka Kalashnikov.
Umushinjacyaha mukuru wa Libya yatangiye iperereza.

Ibiro ntaramakuru Reuters na byo byatangaje kuri icyo gitero, bivuga ko amakuru ikesha umwe mu begereye minisitiri w’intebe yabyise umugambi wo gushaka kwica.

Iki gitero kibaye mu gihe amakimbirane ashingiye ku mitwe ishaka kuyobora guverinoma na Dbeibah wagizwe umuyobozi w’agateganyo umwaka ushize – yiyemeza kurwanya ingufu z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gushaka kumusimbura.

Libya yagize amahoro cyangwa umutekano bike kuva intambara yari ishyigikiwe na NATO yo kurwanya uwahoze ari umuyobozi, Muammar Kadhafi, yaba mu 2011. Igihugu mu 2014 cyaciwemo kabiri n’impande zihanganye, mu burasirazuba no mu burengerazuba.

Muri Werurwe, Dbeibah, umucuruzi ukomeye ukomoka mu mujyi wa Misrata, yagizwe umuyobozi wa Guverinoma y’Ubumwe ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye (GNU)muri Werurwe kandi yari ashinzwe kuyobora igihugu mu matora yo ku ya 24 Ukuboza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *