Libya: Umuhungu wa Muammar Kadhafi wari uri muri gereza yafunguwe

Sangiza iyi nkuru

Saadi Gaddafi, umuhungu w’uwahoze ari umuyobozi wa Libya, Muammar Kadhafi wahiritswe ku butegetsi mu 2011, yarekuwe muri gereza yari afungiyemo nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubutabera y’iki gihugu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigira riti “ Saadi Muammar Kadhafi yafunguwe muri gereza,” ryongeyeho ko ibi byabaye hakurikijwe umwanzuro w’urukiko ariko iri tangazo ntirivuga niba akiri mu gihugu.

Ni mu gihe ibinyamakuru bitandukanye kuri iki Cyumweru byavugaga ko Saadi Kadhafi yaba yafashe indege yerekeza muri Turkiya.

Amakuru aturuka mu biro by’umushinjacyaha agera kuri AFP na yo yemeje irekurwa ry’umwe mu bahungu ba Kadhafi basigaye.

Saadi Kadhafi kandi yari yemerewe kuguma mu gihugu cyangwa kugisohokamo igihe cyose yabishakira nk’uko amakuru avuga.

Uyu mugabo w’imyaka 47 wari uzwiho kuba mu buzima buhenze mu gihe cy’ubutegetsi bwa se, yahungiye muri Niger nyuma y’ihirikwa ryabwo mbere yo gutabwa muri yombi agasubizwa muri Libya.

Uyu wahoze kandi ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, yafungiwe muri Gereza ya Tripoli ashinjwa ibyaha byakorewe abigaragambyaga barwanya ubutegetsi bwa Kadhafi mu 2011 ndetse no kugira uruhare mu rupfu rw’umutoza w’umupira w’amaguru wo muri Libya, Bashir al-Rayani mu 2005.

Muri Mata 2018, nibwo urukiko rw’ubujurire rwamuhanaguyeho icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rwa Rayani.

Nk’umukinnyi wa ruhago wabigize umwuga, Saadi Kadhafi yakiniye amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani nka Perugia, Udinese, Cagliari na Sampdoria. Yabaye kandi kizigenza w’ikipe y’igihugu ya Libya muri za 2000

Abahungu batatu ba Kadhafi barishwe

Mu gihe cy’imyivumbagatanyo yakuyeho Kadhafi, abahungu be batatu muri barindwi barishwe. Kuva icyo gihe kandi igihugu cya Libya cyahise kijya mu icuraburindi hagati y’ibice bibiri birwanira ubutegetsi byatumye igihugu kigira guverinoma ebyiri zibangikanye.

Mu 2020 ariko habayeho amasezerano yo guhagarika imirwano hagati y’ibice byari bihanganye, hatangira inzira y’ibiganiro yemeje ishyirwaho rya guverinoma y’agateganyo muri Werurwe, mu gihe hategerejwe amatora mu Ukuboza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *