Light Gospel Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Bethesda Holy Church yateguye igitaramo kitezweho kwibutsa abantu ko urufatiro rw’ukuri rugihari ntaho rwagiye.
Iki gitaramo kije gufasha Abakristo kumenya buryoki bakwiye kwigobotora urujijo rusigaye rwiganje muri iyi minsi cyane mu ivugabutumwa, bityo bamenye ko imbaraga z’Imana z’ikiri mu bakozi bayo.
Mu kiganiro na Bwiza.com, Rutagengwa Emile umuyobozi wa Light Gospel Choir, yavuze ko icyo gitaramo kizaba ari icy’Umwuka ku buryo bizafasha benshi kongera gusubira ku rufatiro rw’Imana.
Yagize ati ” Ni igitaramo cy’Umwuka ntabwo ari indirimbo zo gusimbutsa abantu gusa, ahubwo nicyo gihe ngo abantu bongere batekereze ku rufatiro rw’Imana. Intego y’igitaramo igira iti “Urufatiro rw’Ukuri “ (True Foundation; 2Timoteyo 2:19)”.Abakristo rero bitegure kubona abakozi b’Imana bakiri ku rufatiro nk’uko iyo nsanganyamatsiko ibivuga.”

Iyi Korali ifite intego yo kwagura ivugabutumwa haba mu Rwanda ndetse no hirya no hino binyuze mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana. Hari hashize amezi agera kuri atatu bakora kuri iyi nsanganyamatsiko, aho bwambere bahereye mu Bugesera ariko n’ubundi ibyo bikorwa bikaba bigikomeza.
Uwagaba Joseph Caleb wahoze ari umujyanama wa Emile Nzeyimana, ni umwe mu bateguye iki gitaramo, nawe ashimangira ko muri iki gitaramo hitezwemo Abakozi b’Imana bakiri ku rufatiro rw’Imana basizwe amavuta, akaba yanaboneyeho gusaba abantu kuza kumva ubutumwa bwiza by’umwihariko urubyiruko kuko arirwo z’ingiro ry’umuyoboro wo kwaguriramo ubutumwa bw’ejo hazaza.
Korali Light Gospel Choir imaze imyaka 3 ikora Umurimo w’Imana, ikaba ifite indirimbo z’amajwi zitandukanye ndetse na Album y’amashusho iherutse kugera ku musozo mu minsi ishize.
Muri iki gitaramo kizaba taliki 18 Nzeli 2016,biteganyijwe ko iyi Korari izahimbaza Imana irikumwe na Patient Bizimana,Healing Worship Team ndetse n’abayobozi b’itorero Bethesda Holy Church barangajwe imbere na Bishop Rugamba uzafasha abazitabira iyo konseri kuguma ku rufatiro binyuze mu Ijambo ry’Imana.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


