Umuhanzikazi Lilian Mbabazi atangaza ko umwaka wa 2018, wapfuyemo Mowzey Radio babyaranye abana babiri, wamubereye umwaka w’umutwaro kuri we.
Agahinda Lilian yasigiwe na 2018, yagatangaje abicishije ku mbuga nkoranyambaga, ashimira abamubaye hafi mu bihe avuga ko byari bimugoye umutima by’umwihariko akizera ko uwa 2019, uzamubera uw’umugisha.
Yagize ati “2018 wari umwaka ukomeye cyane, gusa ku bw’imbaraga z’Imana twakandagiye mu wa 2019, twizere ko 2019 uzaba umwaka w’imigisha, n’ibyishimo byinshi”.
Lilian Mbabazi, yahoze aririmba mu itsinda Blu*3 hamwe na Cindy Sanyu, Chakie Chandiru, ubu akaba aririmba ku giti cye. Moses Nakintije Ssekibogo babyaranye akaba yarapfuye ku wa 1 Gashyantare 2018.



