Lionel Messi agiye kumara ibyumweru 3 adakandagiza ikirenge mu kibuga

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kuvunikira mu mukino wahuzaga ikipe FC Barcelona na Atletico Madrid, Lionel Messi agiye kumara ibyumweru 3 adakandagiza ikirenge mu kibuga.
messi
Iyi mvune Messi yagize ku mitsi yo hejuru ku itako (groin injury) itumye atitabira umukino ikipe y’igihugu cye cy’amavuko cya Argentine kizakinamo n’ibindi bihugu nka Argentine,… mu marushanwa atandukanye ndetse n’iyo Barcelona izakina.
Aganira n’itangazamakuru ubwo yamaraga kuvunika, Messi yagize ati: “simbizi niba nzaba mpari, gusa buri gihe mba numva nakina, ariko ukuri ni uku, umwaka uratangiye kandi hari imikino myinshi y’ingenzi tuzakina, ubwo bizaterwa n’icyo dogiteri azavuga cyangwa nuko nanjye nzaba meze”.
Ubu muganga akaba yemeje ko agomba kumara ibyumweru 3 adakina, ikindi kandi ntabwo azagaragara mu mukino na Borussia Monchengladbach muri Champions League, Sporting Gijon na Celta Vigo muri La Liga ndetse n’umukino w’amajonjora mu makipe azitabira imikino y’igikombe cy’Isi na Peru na Paraguay.
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *