Nyuma yo gusezera mu ikipe y’igihugu ya Argentine akavuga ko atazongera kuyigaragaramo, Messi yatangaje ko yisubiyeho akaba ari no mu myiteguro y’amajonjora y’igikombe cy’isi ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Messi w’imyaka 29 y’amavuko, asubiye ku cyemezo cyo gusezera mu ikipe y’igihugu, nyuma y’amezi abiri asezeye mu ikipe y’igihugu y’Argentine, Albicereste, yari abereye kapiteni, aho yavuze ko atatenguha igihugu cye n’abafana.
Lionel Messi akaba yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Argentine izakina amajonjora y’igikombe cy’Isi cya 2018, aho bazakina na Uruguay na Venezuela mu kwezi gutaha.
Yagize ati “Nabonye hari ibibazo byinshi byugarije umupira w’amaguru wa Argentine, sinshaka rero kubyongera “.
Yakomeje agira ati” hari ibintu byinshi nshaka ko bijya ku murongo, gushungera igihugu cyange ntacyo ndikugifasha ndi hanze y’ikibuga ntacyo byaba bimaze”.
Messi yakomeje ashimira abafana be bakomeje kwifuza ko agaruka gutera ingabo mu bitugu igihugu cye anabizeza ko vuba aha bagiye kwishima bya nyabyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musore yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma yo kurata Penaliti mu mukino wabahuzaga n’ikipe y’igihugu ya Chile bagakurizamo gutsindwa mu irushanwa rya Copa Amerika ryabaye muri Kamena uyu mwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


