james_cleverly.jpg

Liz Truss yahembye imyanya myiza inshuti ze abari bashyigikiye Rishi Sunak bashyirwa ku gatebe

Sangiza iyi nkuru

Liz Truss yahembye abafatanyabikorwa be bakomeye imirimo ikomeye mu mpinduka yakoze muri guverinoma nyuma y’amasaha macye asimbuye Boris Johnson ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe .

Kwasi Kwarteng yagizwe umujyanama, James Cleverly aba umunyamabanga w’ububanyi n’amahanga naho Suella Braverman asimbura Priti Patel ku mwanya w’umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.

james_cleverly.jpg
James Cleverly

Umwe mu nshuti magara za Lizz Truss, Therese Coffey, yagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuzima akaba na Minisitiri w’intebe wungirije. Niwumva umunyamabanga umufate nka minisitiri kuko niko bimeze mu Bwongereza no muri Amerika

Guverinoma ye nshya izaterana mbere y’ibibazo bibazwa Minisitiri w’intebe mushya.

Mu Bwongereza, mbere y’uko Minisitiri w’Intebe mushya atangira imirimo ye abazwa na perezida w’inteko ishinga amategeko “niba azashyira ku rutonde ibyo yasezeranye kuri uwo munsi.” Minisitiri w’intebe ubusanzwe arasubiza ati: Muri iki gitondo nagize inama na bagenzi banjye b’abaminisitiri n’abandi.

kwasi_kwarteng_070721_7_2_qw5vam.jpg
Kwasi Kwarteng

Nta n’umwe mu bashyigikiye uwo bari bahanganye watsinzwe, Rishi Sunak, uzaguma muri guverinoma ye yose, aho Dominic Raab, Grant Shapps, George Eustice na Steve Barclay bose basubijwe ku gatebe nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Ariko umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru wa Madamu Truss yavuze ko izo mpinduka “zizahuza” ishyaka rya Tory anagaragaza uruhare rukomeye kuri batanu bahanganye mu buyobozi bwe: Suella Braverman, Tom Tugendhat nka minisitiri w’umutekano, Kemi Badenoch nk’umunyamabanga ushinzwe ubucuruzi, Penny Mordaunt nk’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko, na Nadhim Zahawi nka chancellor wa Duchy of Lancaster.

suella_braverman.jpg
Suella Braverman

Chancellor wa Duchy of Lancaster ayobora imitungo n’ubukode bwa Duchy of Lancaster, kandi ni umwe mu bagize Guverinoma. Nyuma ya Minisitiri w’intebe, ni we minisitiri mukuru muri guverinoma. Ubusanzwe uyu agenwa n’umwamikazi abigiriwemo inama na minisitiri w’intebe.

Ku nshuro ya mbere, nta n’umwe mu myanya ine ya mbere “ibiro bikomeye bya Leta”; minisitiri w’intebe, umujyanama mukuru, umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, n’umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga, wahawe umuzungu.

_126618909_1f2d3e82-9aff-4261-9328-db4a2f3bcb27.png.jpg
Abahoze muri guverinoma bavuyemo

Hagati aho, Minisitiri w’intebe mushya yahamagaye bwa mbere umuyobozi w’amahanga, yemeza ko u Bwongereza buzakomeza gutera inkunga Ukraine ubwo yahamagaraga Perezida Volodymyr Zelensky.

Lizz Truss ndetse “yishimiye” kwakira ubutumire bwo gusura Ukraine.

Nyuma yaje kuvugana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, aho bombi baganiriye ku kamaro ko kuba u Bwongereza bwagirana amasezerano n’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ku bijyanye n’amategeko y’ubucuruzi nyuma ya Brexit muri Irlande y’Amajyaruguru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *